MINALOC yahakanye amakuru avuga ko meya wa Nyagatare afunzwe
— October 11, 2017
Please enter banners and links.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko amakuru yavugaga ko umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George afunze ari ibihuha kuko ubu ari mu kazi.
MINALOC yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter mu ma saa sita zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017.
Ubwo butumwa bwo kuri Twitter bugira buti “Amakuru akwirakwizwa ko Mayor Mupenzi George wa Nyagatare yeguye ku mirimo ye cyangwa yafunzwe ni impuha. Ababikwirakwiza barabeshya.”
RwandaLocalGov @RwandaLocalGov
Amakuru akwirakwizwa ko Mayor Mupenzi George wa Nyagatare yeguye ku mirimo ye cyangwa yafunzwe ni impuha. Ababikwirakwiza barabeshya
3:24 AM – 11 Oct 2017
Amakuru y’ibihuha yavugaga ko umuyobozi w’Akarerere ka Nyagatare yaba yafunzwe cyangwa yeguye, yatangiye gukwirakwizwa n’abantu bataramenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017.
Twagerageje kuvugana na Mupenzi George kuri Telephone ye igendanwa aratwitaba tumubajije amakuru yiriwe avugwa hirya no hino ko yafunzwe abandi bati yeguye maze agira ati “ubwose ngusubize ngo iki?ndi mukazi rwose nta kibazo”.
Gatera Stanley
2,677 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply