umu amakuru- Breaking News:Diane Rwigara n’umuryango we bajyanywe ku gahato nyuma yo kwanga kwitaba ubugenzacyaha | Umusingi

Breaking News:Diane Rwigara n’umuryango we bajyanywe ku gahato nyuma yo kwanga kwitaba ubugenzacyaha

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeri 2017 Polisi y’Igihugu yatwaye ku gahato  Diane Rwigara, n’umuryango  we, Uwamahoro Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi nyuma yaho bahamagajwe ku bugenzacyaha ‘kenshi ariko ntibitabe’.

Abapolisi barenga 10 nibo bagiye aho umuryango wa Diane Rwigara utuye mu Kiyovu saa kumi n’imwe zuzuye barakomanga habura umuntu n’umwe ukingura bifashisha urwego binjira mu gipangu imbere.

Abapolisi basanze Diane Rwigara n’abandi bari mu nzu imbere mu gikari babereka impapuro zibata muri yombi uko ari batanu  niko guhita babata muri yombi bakaburiza imodoka.

Nyina wa Diane Rwigara

Umuryango wa Rwigara ugejejwe imbere y’Ubugenzacyaha

Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Theos Badege impamvu umuryango wa Rwigara wafashwe hakoreshejwe kurira igipangu bakajyanwa na polisi maze avuga ko bajyanywe ku bugenzacyaha ku  gahato nyuma yo kwanga kwitaba ku bwende.

ACP Theos Badege yagize ati “ntabwo bafashwe bazanywe ku gahato ku bugenzacyaha kuko banze kwitaba ku bwende .Ubu bagiye kubazwa hakurikireho icyemezo”. Hashize iminsi mike amakuru avugwavugwa ko Diane Rwigara afunzwe ariko umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege akaba yaravuze ko badafunzwe ahubwo bari mu iperereza ry’ibanze.

Nyuma yaho abanyamakuru 4 bagiye kwa Rwigara kureba koko niba Diane Rwigara n’umuryango bahari ariko bavuga ko bahohotewe n’abasirikare barinda umukuru w’igihugu.

Abo banyamakuru barimo uwitwa Eric Bagiruwubusa ukorera ijwi ry’Amerika ,Mugabe Robert ukorera The great lakes voice ,Ntwari John Williams ukorera Iremenews.com na Ivan ukorera The Eastafrican.

Abanyamakuru bavuga ko bahohotewe bagiye kwa Rwigara

Mu biganiro Diane Rwigara yagiranye n’abanyamakuru bitandukanye gufungwa yavuze ko abyiteguye ati “gufungwa ndabyiteguye ndetse niyo byaba gupfa ndabyiteguye”.

 

 

2,564 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.