umu amakuru- Aba Minisitiri 4 birukanywe n’icyo bazize Kanimba, Mugabo, Mukantabana na Tugireyezu babuze imyanya muri Guverinoma nshya | Umusingi

Aba Minisitiri 4 birukanywe n’icyo bazize Kanimba, Mugabo, Mukantabana na Tugireyezu babuze imyanya muri Guverinoma nshya

Please enter banners and links.

Muri Guverinoma nshya yashyizweho kuri uyu wa 30 Kanama 2017 na Perezida wa Repubulika Paul Kagame irimo amazina mashya, abasanzwe mu icyuye igihe barimo Kanimba François, Stella Ford Mugabo na Tugireyezu Venantie babura imyanya.

Nta mwanya Perezida Kagame yageneye uwari Minisitiri Ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yamusimbuje uwitwa Kayisire Marie Solange; Kanimba François wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nawe yakuweho, iyi minisiteri irahinduka, hasigara Minisiteri y’Ubucuruzi n‘Inganda yahawe Munyeshyaka Vincent, iby’Afurika y’Iburasirazuba bishyirwa kuri Mushikiwabo Louise washinzwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

Uwari Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu yasimbujwe Uwizeye Judith wari ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo muri guverinoma icyuye igihe.

Guverinoma nshya

Undi ni Mukantabana Seraphine wari Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza wagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, uyu mwanya nta wari uwuriho nyuma y’aho Sayinzoga Jean yitabye Imana muri Mata 2017.

Mu muhango wo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, Perezida Kagame yahise atangaza ko hari amazina mashya aza muri guverinoma nshya ariko avuga ko uwari Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi azashingwa indi mirimo, ni nako byagenze yahise aba Umuvunyi Mukuru abandi babura akazi.

Uretse aba baminisitiri bane hari n’abari abanyamabanga ba leta nabo batagiriwe icyizere muri izi ntangiriro za manda ya gatatu ya Perezida Kagame, yatorewe n’abaturage kuwa 3 no kuwa  4 Kanama 2017 nyuma y’aho bamusabye ko akomeza kubayobora binyuze muri referendum y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika ryamubuzaga kurenza manda ebyiri.

Kanimba yari muri Guverinoma kuva mu 2011, Stella Ford yagiyemo mu 2013 naho Tugireyezu Venantia yagiyemo mu 2011.Mukantabana we nta gihe kinini yarayimazemo ariko mbere y’uko Perezida ashyiraho Guverinoma nshya wasangaga hirya no hino abantu batifuza ko asubiramo.

Amakuru akaba avuga ko impamvu bakuwe muri Guverinoma abandi bagasubizwamo ari uko batubahirije zimwe mu nshingano bahawe kuko iyo bazubahiriza nabo baba barongeye bakagirirwa ikizere na Perezida Kagame.

 

 

3,234 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.