Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi abayikoramo bahora basinziriye _Perezida Kagame
— March 24, 2016
Please enter banners and links.

Kubera ibibazo abahinzi n’aborozi bagaragaje ubwo Perezida wa Repubulika yasuraga Akarere ka Gakenke, Perezida Kagame yibajije niba abakora muri iyo Minisiteri bahora basinziriye ku buryo ibibazo by’abahinzi bibura ubikemura.
Kuwa 24 Werurwe 2016 Perezida Kagame yasuye Akarere ka Gakenke aho yavuze ku bibazo 2 bikomeye abaturage bamugejejeho harimo abahinzi badafite imbuto zigezweho nziza zo gutera mu butaka kugirango bagire umusaruro uhagije.
Perezida Kagame yabajije impamvu abahinzi batabona imbuto nziza zigezweho maze bamusubiza ko hari ikibazo cyo kuzitumiza hanze ati ko hari ikigo cy’ubushakashatsi kuko abahinzi batabona imbuto nziza zo guhinga?.
Perezida Kagame yageze aho avuga ati ibi birarambiranye muri Minisiteri y’ubuhinzi barasinziriye?iki kibazo gihora kivugwa ariko kizakemuka ryari?.
Iyi minisiteri nyuma yaho uwayiyoboraga Agnes Kalibata agendeye yasubiye inyuma ku buryo abahinzi usanga bavuga ko nta mbuto zihagije babona nkuko babibwiye Perezida Kagame.
Nyuma ya Kalibata nibwo havuzwe ibibazo by’imirire ,havuzwe inzara Iburasirazuba barasuhutse kubera inzara ,amatungo yabuze amazi .
Ibibazo n’ibyinshi muri iyi Minisiteri n’ubwo Perezida yavuze ko basinziriye yavuze ukuri ukurikikije ibibazo bigaragara mu bahinzi n’abarozi.
Ikindi Agnes Kalibata yari umuntu uzi gukorana n’itangazamakuru ariko uyobora iyo Minisiteri ubu itangazamakuru ntazi akamaro karyo.

Uwahoze ari Minisitiri w’ubuhinzi Kalibata

Kalibata yakoranaga n’inzego zose hano yari kumwe na Minisitiri w’Ingabo Kabarebe James

Imyaka yareraga ,ibyo n’ibigori
Baherutse kujyana abanyamakuru mu Karere ka Gakenke ari naho Perezida Kagame yasuye uyu munsi havugwaga imirere mibi n’abana bafite indwara ya bwaki ariko abanyamakuru babuze n’amazi yo kunywa umunsi wose.
Iyo mikoranire ye n’itangazamakuru yaranenzwe cyane ndetse n’ingaruka zose z’ibibazo bivugwa mu buhinzi n’ubworozi ari uko itangazamakuru atarikoresha ngo rivuge aho ibibazo biri nahakeneye imbaraga ahubwo uyoberwa akazi bahemberwa ako ariko niba na Perezida avuga ko basinziriye.
Rwego Tony
3,019 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply