umu amakuru- Dore urutonde rw’abagize Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida Kagame igizwe n’abaminisitiri 20 | Umusingi

Dore urutonde rw’abagize Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida Kagame igizwe n’abaminisitiri 20

Please enter banners and links.

Perezida Kagame yatangaje abaminisitiri 20 bagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, washyizwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Gatatu akanahita arahirira inshingano ze.

Guverinoma nshya yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 nkuko byari byakomojweho na Perezida Kagame, irimo abaminisitiri 20 n’ abanyamabanga ba leta 11. Usibye aba hanatangajwe urutonde rw’abayobozi bashya ku myanya itandukanye harimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, wari usanzwe ari umudepite.

Ni mu gihe Guverinoma icyuye igihe, yari igizwe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba leta 10. Muri iyi Guverinoma kandi hiyongeragamo Clare Akamanzi uyobora RDB; Francis Gatare uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza. Aba uko ari batatu bakaba bitabiraga ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri.

Mu 2014 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi; hahise hatangazwa Guverinoma nshya yari igizwe n’abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba leta 10.

Abaminisitiri batangajwe bararahirira imirimo yabo kuri uyu wa Kane mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nkuko byashimangiwe na Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Guverinoma nshya irimo abaminisitiri batandatu bashya bayinjiyemo n’abanyamabanga ba Leta.

Abagize Guverinoma nshya

  1. Abaminisitiri :
  2. Madamu UWIZEYE Judith,
    Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
  3. Bwana GATETE Claver,
    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
  4. Bwana MUNYESHYAKA Vincent,
    Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
  5. Bwana Dr. BIRUTA Vincent,
    Minisitiri w’Ibidukikije
  6. Madamu TUMUSHIME Francine,
    Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
  7. Madamu MUKESHIMANA Geraldine,
    Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
  8. Madamu MUSHIKIWABO Louise,
    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane,
    n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
  9. Bwana KABONEKA Francis,
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
  10. Bwana MUSONI James,
    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
  11. Bwana KABAREBE James,
    Minisitiri w’Ingabo
  12. Madamu KAYISIRE Marie Solange,
    Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
  13. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba,
    Minisitiri w‘Uburezi
  14. Madamu MBABAZI Rosemary,
    Minisitiri w’Urubyiruko
  15. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert,
    Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho
  16. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc,
    Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza
  17. Madamu UWACU Julienne,
    Minisitiri w‘Umuco na Siporo
  18. Bwana BUSINGYE Johnston,
    Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
  19. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan,
    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
  20. Madamu Dr. GASHUMBA Diane,
    Minisitiri w’Ubuzima
  21. Madamu NYIRASAFARI Esperance,
    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
  22. Abanyamabanga ba Leta :
  23. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro
  24. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
  25. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage
  26. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage
  27. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.
  28. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze
  29. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu
  30. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi
  31. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi
  32. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
  33. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier,
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

  1. Bwana MUREKEZI Anastase,
    Umuvunyi Mukuru
  2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
    AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
    GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli
  3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
  4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
  5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
  6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo
  7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko
  8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda
  9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba
  10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
  11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi
  12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)
  13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero
  14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu
  15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative
  16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire
  17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE

 

 

3,170 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.