Menya abantu 3 bifuzwa n’abaturage kujya muri Guverinoma nshya ya Perezida Kagame harimo na Ange Kagame
— August 27, 2017
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi abantu benshi bategereje kumva Guverinoma nshya izashyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nyuma yo gutsinda amatora ndetse akaba aherutse kurahira kongera kuyobora u Rwanda.

Ange na Perezida Kagame



Ange Kagame asuhuzanya na Perezida Museveni
Mu gihe atarashyiraho Guverinoma nshya abantu hirya no hino baravuga abantu 3 bifuza ko bajya muri Guverinoma nshya ya Perezida Kagame itegerejwe na Benshi.
Ikinyamakuru Umusingi kinyuze mu duce dutandukanye ndetse no kumbuga nkoranya mbaga nka Whatsapp cyasanze hari abantu 3 bakomeje kuvugwa n’abantu benshi bifuza ko abo bantu bahabwa imyanya muri Guverinoma nshya.


Claire Akamanzi


Dr.Frank Habineza asuhuzanya na Meya wa Kicukiro

Dr.Frank Habineza wifuzwa n’abaturage ko yajya muri Guverinoma nshya ya Perezida Kagame

Dr.Frank Habineza ari kumwe na Madamu we
Ku ikubitiro haravugwa uwitwa Claire Akamanzi uyu amenyerewe muri RDB ariko kubera ubuhanga bwe abantu benshi barifuza kumubona ari Minisitiri muri Guverinoma nshya itegerejwe na benshi.
Uwa kabiri uvugwa ko na we akwiye kujya muri Guverinoma nshya ni umukobwa wa Perezida Kagame Ange kubera uburyo ubona yitabira gahunda z’igihugu ndetse agaragaza ubushake bwo guteza imbere urubyiruka kandi akaba amaze igihe akurikirana gahunda zose z’igihugu bakaba basanga akwiye guhabwa Minisiteri y’Urubyiruko akayiyobora.Uwa 3 ni uwitwa Dr.Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka rya Green Party akaba ari umuntu waharaniye Demokarasi mu Rwanda avuga ibitagenda ndetse na Perezida Kagame akaba yaramushimiye we na Mpayimana ubwo yarahiraga.
Nyuma yo kubashimira no kubona uburyo uyu Mugabo Dr.Frank Habineza yagaragaje ko Ishyaka rya Green Party rikomeye kurusha ayandi kuko yashoboye kuzenguruka igihugu cyose yiyamamaza avuga ibitagenda ahawe umwanya muri Guverinoma nshya yahindura byinshi bakaba bamwifuriza ko yahabwa Minisiteri y’Itangazamakuru yari yarakuweho.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko wadusabye kudatangaza amazina ye yagize ati “mu byukuri turifuza ko Ange Kagame nawe yahabwa umwanya muri Guverinoma nk’abandi bose kuko nawe n’umunyarwanda nkabandi bose hatitawe ngo ni uko ari umwana wa Perezida akajyanamo na Dr.Frank Habineza nawe n’umuntu wagerageje ahawe Minisiteri byaba byiza akajya ajya inama n’Abaminisitiri ku iterambere ry’igihugu twabonye yabishobora ndetse na Claire Akamanzi nawe dusanga ari umuhanga cyane abo bantu biyongereye ku bandi Perezida azahitamo gukorana nabo byaba byiza cyane twe abaturage byadushimisha ijambo ryacu rihawe agaciro kandi twizeye ko bazatwumva”.
3,228 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply