Afurika y’epfo: Abazungu binjije umwirabura mu isanduku bahamijwe icyaha
— August 26, 2017
Please enter banners and links.

Abazungu babiri b’abahinzi binjije umugabo w’umwirabura mu isanduku ku gahato bahamijwe icyaha cyo kunyuruza no kugerageza kwica.
Mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize wa 2016, Victor Mlotshwa w’imyaka 27 y’amavuko, yarakubiswe ndetse yinjizwa mu isanduku ku gahato n’abazungu babiri b’abahinzi, Theo Martins Jackson na Willem Oosthuizen.
Bombi bazakatirwa ku itariki 23 z’ukwezi kwa 10. Bahakanye ibyo baregwa.

Abazungu binjiza umwirabura mu isanduka Ishyingurwamo

Willem Oosthuizen na Theo Martins Jackson bahakana ibyo baregwa

Victor Mlotshwa yaranyurujwe aranakubitwa igihe yari mu nzira ataha
Uru rubanza rwateje uburakari muri Afurika y’epfo, runagaragaza ubushyamirane bushingiye ku moko burangwa mu bahinzi batuye mu mujyi.
Bwana Mlotshwa yatanze ikirego hashize amezi ibyo bibaye, ari uko hasohotse videwo ku rubuga rwa YouTube igaragaza ibyabaye.
Mu nyandiko bashyikirije urukiko ikubiyemo ubwiregure bwabo, Jackson na Oosthuizen bavuze ko batari bagambiriye kugirira nabi Bwana Mlotshwa. Ngo bashakaga gusa “kumuha isomo”.
Bavuze ko Bwana Mlotshwa yari amaze igihe abanyurira mu murima.
We yarabihakanye, avuga ko yari aciye inzira ya bugufi agiye ku maduka aho nyina yari amutumye.
Bivugwa ko abo bari bibasiye Bwana Mlotshwa bamuteraga ubwoba ko bamusukaho lisansi bakamutwika ari muzima.
Kuri uyu wa gatanu nibwo umucamanza Segopotje Mphahlele wo mu rukiko rwa Middelburg Magistrates Court yasomye umwanzuro uhamya icyaha abo bagabo bombi.
Abashyigikiye Bwana Mlotshwa bahise barangurura amajwi baririmba indirimbo z’ibyishimo.
Bwana Mlotshwa yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ndiruhukije kubona ubutabera bwakurikijwe”.
Ku mpamvu z’umutekano, umushinjacyaha yasabye urukiko kuburizamo ugufungurwa by’agateganyo abo bagabo bombi bari barahawe.
2,963 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply