umu amakuru- Umwunganizi mu mategeko Antoinette Mukamusoni arashinjwa kwivanga mu mitungo ya Mukabuduwe Zena kubera kumuhagarika mu kazi yari yahawe. | Umusingi

Umwunganizi mu mategeko Antoinette Mukamusoni arashinjwa kwivanga mu mitungo ya Mukabuduwe Zena kubera kumuhagarika mu kazi yari yahawe.

Please enter banners and links.

Umwunganizi mu mategeko Antoinette Mukamusoni wari warahawe akazi ko kunganira mu mategeko umugabo wa Mukabuduwe Zena ufungiwe muri Gereza ya Ntsinda aravugwa mu kwivanga mu mitungo ya Mukabuduwe Zena ashaka kuyiburanira umwisengeneza wa Mukabuduwe.

Mukabuduwe Zena aba mu gihugu cy’Ububiligi akaba afite amazu ye ari ku Gitega I Nyamirambo ariyo yari yarahaye Mukamusoni Antoinette kujya ayishyuza akamuha amafaranga yishyuje abapangayi.

Nyuma y’uko amasezerano Mukamusoni Antoinette yari yaragiranye n’umugabo wa Mukabuduwe Zena witwa Rwabahizi Jean ufungiye Itsinda arangiye,Mukamusoni ntibyamushimishije kuko ubu agiye kurega Mukabuduwe Zena mu Nkiko ko aha umwisengeneza wa Mukabuduwe Zena umurage ku mitungo ya Zane.

Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kwa Mukamusoni Antoinette Kimironko Kuwa 18 Kanama 2017 maze tumubaza impamvu agiye kurega abo yahoze yunganira mu mategeko niba ntazindi nyungu zibyihishe inyuma?tumubaza tuti kuki icyo kibazo utakibonye mbere ukaba ugiye kurega Mukabuduwe Zena ari uko amasezerano mwari mufitanye arangiye bikaba bivugwa ko ari ukubihimuraho?.

Antoinette Mukamusoni ushinjwa kwivanga mu mitungo ya Zena na Rwabahizi

Amwe mu mazu ya Mukabuduwe n’umugabo we Rwabahizi ku Gitega

Mukamusoni Antoinette yagize ati “kuba narunganiraga umugabo wa Zena ntago bivuze ko kunganira Uwamahoro mu mategeko nyuma yo kurangizanya nabo amasezerano ndi haduyi n’uburenganzira bwanjye kunganira uwo nshaka”.

Mukabuduwe Zena ashinja Mukamusoni Antoinette gufatanya n’uwitwa Remeon wishyuza amazu ya Zena na Rwabahizi ari mu Gitege mu Karere ka Nyarugenge bakanga kumwishyura bitwaje ko Remeon yasannye ayo mazu kandi nta burenganzira afite.

Ibyo gufatanya na Remeon,Mukamusoni akaba yarabihakanye avuga ko ntaho ahuriye nabyo icyo agiye gukora ari ukurega Mukabuduwe Zena kugirango ahe umwana wa Musaza we Uwamahoro umurage we kuko ise wuwo Uwamahoro ariwe musaza wa Mukabuduwe yitabye Imana bikaba bivugwa ko uwo mwana ariwe Antoinette ashaka ko ahabwa umugabane we ku mitungo ya Zena n’umugabo we Rwabahazi.

Iyo ibajije uwitwa Remeon uba mu mazu ya Zena na Rwabahizi impamvu yishyuza amazu ya Zena ntamwishyure ayo yishyuza avuga ko ibyo bikwiye kubazwa umuyobozi w’umudugudu witwa Musafiri utuye aho iyo mitungo iri ku Gitega.

Remeon tuvugana nawe kuri Teephone yagize ati “ntacyo mukwiye kumbaza ku mitungo ya Zena niba mushaka amakuru mubaze umuyobozi w’umudugudu”.

Twagerageje kumuvugisha kuri Telephone ye igendanwa arangije ati “mwandike ibyo mushaka”.

Ese kuki Remeon yanga gutanga amafaranga yishyuza mu mazu 5 ya Mukabuduwe Zena ndetse agatinya kuvugana n’abanyamakuru?kuki iyo umubajije akubwira ati jya kuvugana n’umuyobozi w’umudugudu?ese ubwo ntibashobora kuba ari umugambi bafitanye wo gushaka kwambura Mukabuduwe Zena kubera ko bazi ko aba hanze kandi n’umugabo we afunzwe?.

Imitungo y’umuntu nti ntavogerwa kuki umuyobozi w’umudugudu yivanga mu mitungo y’abandi afatanije na Remeon?Ikinyamakuru Umusingi cyagiye mu rugo rw’umuyobozi w’umudugudu kumaza impamvu ituma yivanga mu mitungo y’umuntu atamuhaye uburenganzira maze avuga ko basanze Mukabuduwe Zena ateza akavuyo azana uyu ejo akaza undi Umudugudu ufata icyemezo cy’uko umwisengeneza wa Zena ariwe Uwamahoro ariwe Antoinette Mukamusoni ashaka kurega Zena kugirango amuhe kuri iyo mitungo Umudugudu n’ubundi wamaze kumuha afatanije na Remeon umukodesha.

Tubajije umuyobozi w’umudugudu twashoboye kumenya izina rye rimwe rya Musafiri tuti umuntu ntaburenganzira afite bwo gushyiraho uwo ashaka kumukurikiranira imitungo ye yashaka akamuhagarika agashyiraho undi mu gihe batakoranye neza?.

Umuyobozi w’umudugudu Musafiri yagize ati “ubwo twe nicyo cyemezo twafashe nk’umudugudu ni musanga ibyo twakoze bitarabanyuze muzajya kurundi rwego rubakiranure”.

Urukiko rwonyine nirwo rufite uburenganzira bwo gufatira imitungo y’umuntu nabwo binyuze mu rubanza ariko ntago umuyobozi afite ubwo burenganzira bwo kujya gutegeka imitungo y’umuntu uko icungwa n’uyicunga.

Mukabuduwe Zena yagize ati “ni gute umuybozi w’umudugudu ategeka ucunga imitungo yanjye uwo njye nshyizeho bakamwanga?njye mfite uburenganzira ku mitungo yanjye guha uburenganzira cyangwa umugabo wanjye akabumuha kuko n’umugabo wanjye twasezeranye bukubahirizwa ndasaba ko inzego zifatanya n’uwo twemereye kudukurikiriranira imitungo yacu abandi bose ntabo dushaka”.

Ku kibazo cya Mukamusoni ushaka kubarega Zena yagize ati “uwo arashaka kuduhima kubera ko twamuhagaritse tukamwirukana mu mazu yacu yari yarabohoje none ngo ararega na rege turebe ko iyo migambi ye mibi hari icyo izamugezaho yashatse ibintu bye akava mu byandi.

Nzabaha n’andi makuru menshi ataradushimishije ibyo yakoreye umugabo wanjye n’uburyo yashakaga kugura ayo mazu ashaka guha uwo mukobwa witwa Uwamahoro byose nzabibaha vuba”.Iyi nkuru ni ndende cyane tuzakomeza kubagezaho amakuru yose aho bizaba bigeze.

Gatera Stanley

4,013 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.