umu amakuru- Abantu batangajwe no kumva ko Juliana Kanyomozi yabyaye undi muhungu,yahishe ko atwite ariko abantu bifuza kumenya umugabo wamuteye inda yamenyekanye. | Umusingi

Abantu batangajwe no kumva ko Juliana Kanyomozi yabyaye undi muhungu,yahishe ko atwite ariko abantu bifuza kumenya umugabo wamuteye inda yamenyekanye.

Please enter banners and links.

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda  umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu karere kose muri rusange, yamaze kwibaruka umwana w’umuhungu nk’uko yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha.

Juliana Kanyomozi yatangaje ko tariki 12 Gicurasi 2020 ari bwo yibarutse umwana w’umuhungu yise ‘Taj’. Icyakora ntiyatangaje se w’uyu mwana. Mu magambo macye yanditse ku mbuga nkoranya mbaga, Kanyomozi yavuze ko ‘yishimye cyane’, ati “Ni umuhungu!! Suhuza Taj. 12/05/2020 (itariki yavutseho). Turishimye cyane. Imana ihabwe icyubahiro”.

Tariki 20/07/2014 ni bwo Juliana Kanyomozi yagize ibyago apfusha imfura ye Keron Raphael Kabugo wari ufite imyaka 11 y’amavuko wazize indwara ya Asima, akaba yaramubyaranye na Amon Lukwago baje gutandukana. Juliana Kanyomozi ni kenshi yatangaje ko urupfu rw’imfura ye rwamusigiye agahinda kenshi, gusa kuri ubu umutima we wuzuye amashimwe.

Kwibaruka kwe nyuma y’imyaka 6 abuze imfura ye, ni inkuru yishimiwe na benshi bavuze ko Imana imushumbushije uwo yabuze mu 2014. Mu isaha ebyiri gusa, ifoto uyu muhanzikazi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yari imaze gutangwaho ibitekerezo ibihumbi 3 by’abakunzi be, abahanzi banyuranye n’abandi benshi bishimiye iyi nkuru.

Abahanzi bagenzi be bo muri Uganda n’abo mu karere bamugaragarije ko bashimiye cyane kwibaruka kwe, harimo Dr Jose Chameleone, Aline Gahongayire, Spice Diana, Ykee Benda, Iryan Namubiru, Dj Pius, Lydia Jazmine, Sheeba Karungi, Bobi Wine, n’abandi bantu b’ibyamamare nka Zari The Boss Lady, Alex Muyoboke, Judith Heard n’abandi.

Ni nkuru yashimishije abantu benshi ndetse yagaragaje urukundo abantu bafitiye Juliana ndetse bigaragaza ko azi kubana neza.

N’ubwo abantu bishimiraga ko yabyaye undi mwana ariko abandi babazaga ngo ni nde se w’umwana dore ko abenshi bari batazi ko Juliana Kanyomozi atwite ku buryo byabatangaje cyane kubona amafoto ye ari kwa muganga amaze kwibaruka.

Juliana Kanyomozi yagerageje guhisha ko atwite ,n’ubwo yabihishe ariko yanze guhisha ibyishimo byo kubyara kuko ari umugisha kuba yerekanye ibyishimo by’umwana yabyaye byatumye abenshi batangira kumubaza se w’umwana nyuma y’amagambo menshi yamuvuzweho ko akorana na Illuminati ,ko atera umwaku ,ko yatanze umwana we yari afite wenyine n’ibindi byinshi.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko gifite umunyamakuru wacyo ukorera Kampala cyagerageje gucukumbura kugirango kimenye umugabo wabyaranye na Juliana Kanyomozi maze kimenya ko ari umugabo witwa Moses Lumala akaba ari umucuruzi ukomeye ndetse afite ibigo (Companies)zikora ubwubatsi nk’iyitwa Nippon construction company ndetse akaba ari umwe mu basiganwa mu marushanwa yo gutwara imodoka. Uyu mugabo akaba anacuruza ibyuma by’imodoka (Spare parts)abikura hanze akabicururiza muri Kampala.

Uyu mugabo Moses Lumala akaba ari umusiramu afite abagore babiri (2) umwe yamwubakiye ahitwa Muyenga undi amwubakira ahitwa Kololo aha hose ni mu nyengero z’umugi wa Kampala ariko hatuwe n’abakire gusa.

Amakuru aturuka mu nshuti za Juliana Kanyomozi avuga ko Juliana amaranye imyaka 3 mu rukundo n’uyu mugabo ndetse uyu mugabo akaba yaramubujije gusubira mu muziki.

Uyu mugabo kandi aherutse kugurira Juliana Kanyomozi imodoka nziza ehenze yo mu bwoko bwa Touareg Volkswagen 2013 amaze iminsi agenderamo.

 

3,406 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.