umu amakuru-    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa TV1 Pacson yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda | Umusingi

Pacson    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa TV1 Pacson yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Please enter banners and links.

Pacson

 

 

Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Hip Hop akaba n’umunyamakuru kuri Radio One na TV One, uzwi ku izina rya Pacson, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ndetse uru rwego rushinzwe umutekano rukaba ruteganya kumukorera dosiye agashyikirizwa pariki ngo imukurikiraneho ibyaha ashinjwa.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Pacson, yemejwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, mu ijwi ry’umuvugizi wayo Sup. Richard Iyaremye wabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2016.
Sup Richard Iyaremye yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu Pacson afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu mujyi wa Kigali, aho ategerejwe gushyikirizwa parike, akaba yafashwe hifashishijwe impapuro zo kumuta muri yombi (mandate) zari zashyizweho nyuma yo kumuhamagaza akanga kwitaba. Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoze mu minsi ishize, agahamagazwa ngo atange ibisobanuro ariko ntiyigere yitaba.
Icyaha Pacson akurikiranyweho, gihanwa n’ingingo y’148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y.u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Source :inyarwanda .com

3,013 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.