Kuki umuhanzi The Ben buri uko akoze igitaramo kitabirwa n’abantu benshi cyane ?
— March 7, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2016, umuhanzi The Ben yakoreye igitaramo cy’akataraboneka mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, igitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi cyane bakamugaragariza ibyishimo bihambaye uyu muhanzi nyarwanda usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umuhanzi The Ben avuga ko igitaramo yakoreye mu gihugu cy’uBubiligi cyamwibukije icyo yakoreye mu Rwanda ubwo yashyiraga Alubumu ye ya mbere kumugaragaro ,igitarmo cyabereye muri Peti Stade ubwo yakubitaga ikuzura abantu bamwe bakabura aho binjirira kubera ubwinshi bamwe bagasubira iwabo.

Muri iki gitaramo cyanatangarijwemo Nyampinga na Rudasumbwa b’abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi, The Ben yamuritse album ye “Ko nahindutse” mu muziki mwiza w’umwimerere aho yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zaba iza vuba ndetse n’izo hambere, abantu bakaba baranyuzwe cyane n’iki gitaramo.
Kubera ukuntu uyu muhanzi akunzwe cyane wasangaga bamwe mu bakobwa bashaka gusimbuka ngo bagere aho yarari abandi bashaka kumusoma mbese ku buryo uwabibonaga yabonaga ibyishimo gusa.

The Ben yagiye muri America ajyanye na mugenzi we Meddy ari nako bahoraga bahanganye umwe avuga ko arusha undi kuririmba ariko Iradukunda M Grace akaba yaragize ati “ The Ben nkuko benshi babivuga ni number one nanjye ndabyemeje” .
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abanyarwanda baba i Burayi, abarundi n’abandi banyamahanga b’inshuti z’abanyarwanda, kikaba cyararanzwe n’ubwitabire buhambaye ndetse n’ibyishimo by’abari bakitabiriye, umuhanzi The Ben nawe akaba yarishimiye uburyo yakiriwe n’imbaga muri iki gitaramo.

The Ben akaba arimo gutegura igitaramo I Kigali mu banga nkuko Ikinyamakuru Umusingi cyabicukumbuye kuko atashakaga ko iyi nkuru imenyekana igihe kitaragera.

The Ben umunsi yavuze ko agiye kuza kumugaragaro azabe yateguye Stade Amahoro kuko ntahandi yabona akwiza abantu kubera uburyo bamukunda n’uburyo bamukumbuye ari benshi.






Noella
3,010 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply