umu amakuru- Menya impamvu Perezida Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri | Umusingi

Menya impamvu Perezida Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2017  nibwo Perezida Kagame yasesekaye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yakiriwe na mugenzi we Edgar Lungu.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bugirane ibiganiro na mugenzi we Edgar Lungu akanamwakira mu mugoroba uri bubere muri Hotel Inter-Continental.

Usibye ibi biganiro, aba bakuru b’ibihugu byombi bazasura uruganda rutunganya ibyuma ruherereye mu Mujyi wa Kafue. Ikindi kandi ni uko Perezida Kagame azashyira indabo ku rwibutso rw’aho abaperezida batatu baheruka ba Zambia bashyinguye.

Aho abo baperezida bashyinguye hazwi nka Embassy Park haruhukiye Levy Mwanawasa wapfuye mu 2008, Frederick Chiluba watabarutse mu 2011, na Michael Sata witabye Imana mu 2014.Ni ahantu hazwi nk’irimbi ry’abakuru b’igihugu.

Mbere y’uko Perezida Kagame agera muri iki gihugu, imihanda yo mu Mujyi wa Lusaka, yamanitswemo ibyapa binini biha ikaze Perezida Kagame muri iki gihugu byanditse ho ko Perezida Edgar Chagwa Lungu amuhaye ikaze mu gihugu cya Zambia.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Perezida Lungu yifashishije Twitter, nyuma yo kwakira ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Monique Mukaruliza; yavuze ko “Zambia iha agaciro gakomeye umubano ifitanye n’u Rwanda, ushingiye ku bwubahane, ubwizerane n’ubufatanye.”

Yongeraho ati “Ntegereje cyane uruzinduko rw’akazi rw’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ngo tuganire ku bufatanye muri gahunda duhuriyeho z’iterambere.”

Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia muri Gicurasi 2016 ubwo yitabiraga inama ngarukamwaka ya 51 y’abaguverineri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, n’iya 42 y’abaguverineri b’Ikigega Gitsura Amajyambere ya Afurika, ADF, mu Murwa Mukuru Lusaka.

 

2,742 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.