umu amakuru- Umwana yishe se nawe yinigisha umugozi arapfa | Umusingi

Umwana yishe se nawe yinigisha umugozi arapfa

Please enter banners and links.

Kuwa 13 Kamena 2017 Umusaza yagiye gukiza umuhungu we warwanaga n’umugore we agezeyo umuhungu we witwa John Ssempaka

  aramukubita kugeza ubwo ashizemo umwuka.

John Ssempaka atariyahura yavuze ko yishe ise kubera ko yamubujije gukubita umugore we n’ubwo hari umusore wagerageje gutabara umusaza se wa Ssempaka ariko birananirana aramwica.

Uwishwe n’umuhungu we yitwa John Kalegeya ,ibi bikaba byabereye ahitwa muri Kalungu muri Uganda.

Yashakaga kwica n’abana be ndetse n’umusore wageragezaga gukiza umusaza wishwe ariko abantu baba baratabaye umugambi ntiyawugeraho.

Ibumoso niwe Ssempaka John wishe ise ari kumwe n’umugore we n’umwana wabo ,iburyo  niwe nyakwigendera John Karegeya

Umuryango wa nyakwigendera John Ssempaka bavuze ko kwica ise yabutewe n’ibidayimoni yazanye iwe ashaka ubukire aribyo byatumye yica ise.

Rose Namatovu n’umugore wa Ssempaka John akaba yavuze ko amaze iminsi aza mu rugo abatonganya akababwira ko azica umuntu nawe akiyica none yabigezeho ibyo yavugaga.

Abana ba Ssempaka bavuze ko ise hari imiti yazanye ayicukurira mu muryango w’inzu yabo ababwira ko umunsi yapfuye batazamushyingura batabanje kuwutabururayo kandi n’inzu z’abaturanyi bazazikinge imiryango.

Namatovu avuga ko hari kumanywa barimo kurya agiye kubona abona umugabo we amufashe mu ijosi atangira kumuniga amukubita amakofi avuga ati reka nkwice nanjye mpfe tupfane.

Abana bavugije induru nibwo se wa Ssempaka John yaje atangira kumukurura amaguru abakiza bityo Namatovu aba abonye uko amwiyaka ariruka ariko ageze imbere asubiza amaso inyuma abona umujinya yawutuye ise arimo kumuniga amukubita bavuza induru batabaza ariko abantu bagiye kuhagera amaze kumwica nawe yishyira mu mugozi arimanika ku giti arapfa.

Umusore witwa Godfrey Ssendi yavuze ko yabonye Ssempaka akubita se urubaho mu mutwe no mu maso aza yiruka ashaka kumukiza ariko nawe yari agiye kumwica aramuhunga afata n’abana arabahungisha ariko Ssempaka arabirukansa baramusiga.

Sarah Batenga ni nyina wa Ssempaka yavuze ko umugabo we yavuye mu rugo atabaye umuhungu we kuko yumvagayo induru agenda atabaye mu kanya gato yumva amakuru ko umugabo we bamwiciyeyo.

Bahamagaye polisi ikorera ahitwa Kyamulibwa iraza bashaka Ssempaka baramubura bagiye kureba mu nzu ye basanga irakinze bamena idirisha babona yimanitse mu mugozi yapfuye bityo polisi ibemerera gushyingura imirambo y’abapfuye.

Muhungu John-Kampala

2,513 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.