umu amakuru- Abafite ubumuga bukomatanyije barasaba leta ko nabo bakitabwaho | Umusingi

Abafite ubumuga bukomatanyije barasaba leta ko nabo bakitabwaho

Please enter banners and links.

Mukiganiro Abafite ubumuga bukomatanyije  bagiranye n’abanyamakuru Kuwa 5 Kamena 2017 muri Hilltop Hotel I Remera  batangaje ko batitabwa nk’abandi ngo  nabo babashe kwiteza imbere . Prezida wa RNUD  samuel Munana nawe ufite ubumuga bwo kutumva ndetse no kutavuga yasobanuye uko umuntu ufite ubumuga bukomatanyije aba ameze ko ari wamuntu utumva utanareba ndetse atanavuga nawe yemezako nubwo leta ifasha ibyiciro by’ abafite ubumaga , ko abafite ubumuga bukomatanyije bo ikiciro cyabo cyo cyitazwi.

Aho  bakoze ubushakashatsi bagasanga abafite buriya bumuga usanga bahezwa ahantu hose yatanze urugero rwuko abafite ubumuga batanze igitekerezo  basaba leta yuko ururimi rwamarenga rushyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda ariko kugeza ubu ugasanga bitemezwa mu gihe abafite ubumuga bumva bya bagirira akamaro ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakeneye kumenya urwo rurimi rwamarenga.

 

DR Betty Nasiforo wo muri RUB nawe ufite ubumuga bwo kutabona yemeza ko batitabwaho nkuko bikwiye yagize ati “usanga  abafite ubumuga bukomatanyije hafi yabose batarageze mu mashuri bitewe nuko nta bigo bihari bifite abarimu b’inzobere mukwigisha ururimi rw’amarenga  bigisha abafite ubwo bumuga ugasanga  bafungiranwa mungo z’iwabo birirwa bigunze”.

Kugeza ubu  abafite ubumuga harimo RUB,RNUD bishyize hamwe biyemeje kugenda bareba abafite ubwo bumuga bakabahugura ,bavuga ko bamaze guhugura abantu 130 mu turere dutandukanye tugize  igihugu cy’u Rwanda ndetse ngo bazakomeza  guhugura n,abandi n’ubwo babona ubushobozi bafite bitazabakundira guhugura abagize igihugu bose nkuko babyifuza ,barasaba Leta ko hashyirwaho ikigo kigisha ururimi rwamarenga kugirango ushatse kurwiga abone aho yarwigira kubera ko hari ababyeyi baba bafite abana bafite ubumuga ugasanga batazi kubavugisha.

Umwe mubabyeyi wari waje mu kiganiro cy’abanyamakuru  Mukandinda mathirida wabyaye abana 3 bose bakaba bafite ubumuga  bukomatanyije avuga ko kuri ubu  amaze kumenya ururimi rwamarenga kubera ko yabigizemo ubushake bwo kubyiga  akaba ubu avugisha abana be mu buryo bwose,gusa nawe ababazwa ni uko nta mwana we n’umwe wigize wiga nawe asaba ko hashyirwaho ibigo byigisha abafite ubwo bumuga  bukomatanyije anashishikariza ababyeyi bafite abana bameze gutyo ko nabo bakwiga ururimi rwamarenga kandi bakareka kujya birirwa bafungiranye kuko  bituma ubumuga umwana afite bwiyongera.

Perezida wa RNUD Samuel Munana wasoje asaba Leta ko nabafite ubumuga bukomatanyije  nabo bakwitabwaho bagahabwa uburenganzira nk’abana babanyarwanda bagakurwa mu bwigunge bagahabwa uburenganzira bwabo,bakabona uko biga kugirango nabo biteze imbere ndetse banateza igihugu imbere.

Iragena Liliane

 

2,228 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.