Nyanza :Baramushinja gukubita abaturage no kwica,kwiba moto ,uburozi no gutwara amasambu y’abaturage ku ngufu yitwaje ko yari umusirikare
— June 6, 2017
Please enter banners and links.
Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira Akagali ka Nyamure haravugwa umugabo wigize igitangaza ukubita abaturage akabambura amasambu yabo ugerageje kumubuza akamukubita ,agatwara amatungo n’amasambu y’abaturage yitwaje ko yabayeho umusirikare.
Uwo mugabo yitwa Ntirushwa Jean Marie akaba yarajujubije umugore witwa Mukampazimaka Victoire amukubita kubera amurega ko yamutwariye isambu.
Ikinyamakuru Umusingi cyagiye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira Akagali ka Nyamure nyuma yo guhamagarwa inshuro nyinshi na Mukampazimaka Victoire nyuma yo gutakamba ko Ntirushwa Jean Marie amukubita undi yajya kumurega agatanga ruswa aho kumva ikibazo bakamwita umusazi.
Ubu arifuza ko akarengane ke kajya mu itangazamakuru wenda byagera kwa Perezida Kagame akamenya ko hari abantu bahungabanya abandi bitwaje icyo baricyo.
Mukampazimaka Victoire ukubitwa na Ntirushwa ndetse bamugambaniye bashaka kumwicisha kubera isambu
Uyu mugabo mu Mudugudu atuyemo no mu kagali Ikinyamakuru Umusingi kimaze kugerayo cyaganiriye n’abaturage batandukanye ariko bose bavuga ko batazi niba batuye mu Rwanda rwa Kagame kubera akarengane bahura nako barabuze ubarenganura.
Mu mwanzuro w’urukiko handitsemo ko umugabo we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuki adafashwa?inzego zagahereye no kuri iki kibazo ukuri kwamenyekana
muri iyi foto musome neza murumva uko ibintu byagiye bihinduka ku buryo mu rukiko abatanga buhamya ba Mukampazimaka batigeze babazwa
Ngiyo isambu nini cyane
Ntirushwa Jean Marie yahoze ari umusirikare nyuma aza kuba umuyobozi wa FPR mu Murenge akitwaza ibyo agahungabanya umutekano w’abaturage yitwaje icyo aricyo.
Umusaza witwa Nyagatare Azariyasi avuga ko Ntirushwa Jean Marie yamutwaye isambu ye ariko kubera ko nta wa muvugaho yabuze aho yarega kugirango arenganurwe ariko umusaza Nyagatare akaba avuga ko yumvise ko Perezida Kagame agiye gusura umurenge Muyira yizeye ko azamurenganura kuko azi neza ko Kagame atashyigikira abanyamanyanga.
Aba baturage bavuga ko Ntirushwa yarafite inka nyinshi ariko kubera gutanga ruswa zimaze gushira yigura kubera ibyaha bitandukanye akora.
Umusaza avuga ko agishobora kugenda yigeze kumva ko Ntirushwa yarashe umuntu bamufungira I Kibungo ajyayo kumurebe ,bamukatira imyaka 25 ariko ntago azi uburyo yaje ubu akaba abaraza inshinga.
Uyu musaza Nyagatare akomeza avuga ko Ntirushwa yibye moto ku mupaka w’uBurundi bagiye kumwica agurisha inka arigura ati “mbese cyeretse Kagame wenyine ubu niwe dutezeho kuturenganura naho abandi bose barananiwe twibaza icyo bamaze niba badashoboye kurenganura abaturage”.
Umugore witwa Mukampazimaka Victoire yagerageje kurega Ntirushwa mu nzego zose guhera ku mudugudu kugera no muri Perezidansi no kumuvunyi nkuko bigaragara mu byangombwa bye dufiteho kopi ariko akibaza impamvu atarenganurwa kandi iyo Ntirushwa amenye ko hari aho Mukampazimaka yagiye kumurega ubwo araza akamusanga iwe akamukubita, aho bahuriye agakubita, kubera ko azi ko ashyigikiwe n’abayobozi agakora ibyo ashatse.
Meya w’Akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme akwiye gukemura ikibazo butazacya abantu bicanye kubera isambu kandi ikibazo cyaravuzwe mu itangazamakuru .Hari igihe ibintu bivugwa ntibahabwe agaciro ariko kumva umuntu atinyuka agakubita undi nibindi ntiyatinya kubikora
Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 2 Kamena 2017 kimaze kuva kwa Mukampazimaka Victoire n’umusaza witwa Nyagatare Azariyasi cyavuganye na Ntirushwa Jean Marie kimubaza impamvu akubita Mukampazimaka Victoire kandi akaba yaramujyaniye isambu ndetse kimubaza n’ibimuvugwaho by’ubujura n’ubwicanyi maze agira ati “inaha n’abantu bagira amatiku ubu ubwo imyaka yeze ubu bagiye kongera kunteza ibibazo iyo imyaka itarera mba mfite amahoro”.
Iyo ni isambu Ntirushwa yatwaye ku ngufu (Photo Umusingi)
Ntirushwa yumvise harimo ibyo kwica umuntu no kwiba moto ndetse ko ari umurozi mu magambo ye n’umujinya mwinshi ati “ibyo se babikubwiraga nka nde ?urabishinzwe se?ubundi se wowe umbaza nk’ande?muzandike ibyo mushaka”.
- Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi w’Akagali Nyamure ariko Telephone ye itanyuramo .
Ikinyamakuru Umusingi cyanababjije Meya wa Akarere ka Nyanza witwa NTAZINDA Erasme tumwoherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone ye adusubiza atubaza nimero ya Mukampazimpaka Victoire n’amazina y’umudugudu atuyemo bigaragara ko ashobora gukurikirana iki kibazo umugabo wigize indakoreka akabihanirwa.
Ikindi kivugwa muri iki kibazo ni uko hari impapuro Ntirushwa yagiye ahimba ndetse kubera ruswa ivugwa yahaga bamwe mu bayobozi zikaba zarakoreshejwe no mu Nkiko kandi bivugwa ko ari impimbano.
Undi musore witwa Ntirenganya yatagarije Ikinyamakuru Umusingi ko uwitwa Mukasoro ariwe nyirabayazana w’ibibazo byose kuko yihereranye Ntirushwa mu ibanga bagura imigabane y’isambu 3 y’abana b’umugabo wa Mukampazimaka Victoire maze Ntirushwa yumva ko isambu yose ayitwara naho ataguze kubera ko yabonaga Mukampazimaka ari umupfakazi atazashobora kumurega ngo byumvikane.
Uyu mugore yaragambaniwe bashaka kumwicisha kubera imitungo ariko abari bagiye kumwica batahura ikibyihishe inyuma baramureka .Kubera Ntirushwa umukubita ndetse wamutwariye isambu yari ahagarariye FPR ndetse akaba yarabayeho umusirikare yaramugambaniye amubuza kubona ibihabwa abapfakazi ba Jenoside ndetse n’abana be ntibarihirirwa na FARG nk’abandi bana b’impfubyi nta no kubakirwa.
Kuri uyu wa 6 Kamena 2017 Mukampazimaka yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko urwego rw’Umuvunyi rwamubwiye ko rwasanze ikirego cye ntashingiro ariko mu ibaruwa bamuhaye bakaba bavuga ko bashingiye ku nyandiko z’abayobozi bafite kandi izo nyandiko nizo bandikaga bivugwa ko batamitswe ka ruswa nkuko bamwe babivuga mu majwi dufite bamwe mu baturage bavuga ko Ntirushwa yatangaga ruswa kugirango atsinde Mukampazimaka.
Meya w’Akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme akwiye guhaguruka agakemura iki kibazo kuko abaturage bavuga ko ibibazo byabo n’ibidakemuka bategereje Perezida Kagame ubwo azaba aje kubasura mu mpera z’uko kwezi maze bakamubwira ko ubuyobozi bwabo ntacyo bubamariye bagiye kwicwa n’akarengane.
Iki n’ikibazo kiba cyoroshye kuko abaturage baba bazi ikibazo uko giteye iyo ugezeyo barabikubwira ariko ukibaza impamvu ikibazo kigera aho kigera kwa Perezida kandi amakuru abaturage baba bayazi ,abayobozi baba bakwiye kujya mu baturage bakababaza bagakemura ibibazo bashingiye ku makuru y’abaturage.
Iyi nkuru turacyayikomeza kuko ni dosiye ndende kandi abantu bagira gutya bakihererana abandi bakabarenganya ariko itangazamakuru niko kamaro karyo gucukumbura rikagaragaza ukuri.
Gatera Stanley
4,959 total views, 1 views today
Leave a reply