Icyo Perezida Kagame azatsindisha andi Mashyaka
— April 3, 2017
Please enter banners and links.

Mu Rwanda bivugwa ko hari amashyaka menshi ndetse hakavugwa ko amenshi ari baringa abaho ku mazina gusa cyangwa ishyaka rigizwe n’abantu bake cyane ndetse atagira naho akorera.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko gisanzwe gikora ubusesenguzi cyasesenguye gisanga uko byagenda kose Perezida Kagame azatsinda andi mashyaka n’abaziyamamaza ku giti cyabo kubera impamvu 2 zikomeye.
Icya mbere gikomeye ayo mashyaka yo mu Rwanda avuga ko azatanga abakandita bo guhangana na Perezida Kagame agarukira mu Rwanda gusa kandi nabwo abayahagagarariye mu matora ntibagera hose mu gihugu kubera ubushobozi buke no kutamenya kwiyamamaza.

Perezida Kagame abaturage bamwishimiye
Mu gihe Perezida Kagame we agera hose kandi afite n’ibikorwa byinshi yakoreye abaturage ku buryo batamwima amajwi.
Ibyo yakoreye abaturage bituma batamwima amajwi harimo imihanda myiza abaturage bagendamo neza haba no mu byaro ,icyo cyo Perezida Kagame agifiteho 100% nta nuwamuhakanya.
Hari n’ibindi byinshi birimo kubaka amavuriro menshi ,amashuri na za Kaminuza ,isuku mu gihugu ,umutekano yahaye abanyarwanda ,ubumwe n’ubwiyunge dore ko abantu bari bazi ko bitazashoboka ko abantu biyunga ariko byarakunze n’ibindi byinshi cyane.

Dr.Frank Habineza amaze kwemezwa kuzahagararira Ishyaka rya Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu
N’ubwo abantu bavuga ngo Green Party imaze kugira abantu benshi kandi ngo yaratinyutse aravuga ndetse ngo azi kuvuga ku buryo ashobora kubona amajwi menshi bishobora kuba ari ukwibeshya kubera impamvu imwe.

Mpayimana Phillipe uziyamamaza ku giti cye nawe ngo yaba Perezida
Amashyaka yose na Green Party ntago aramenyekana muri Diaspora ku buryo hari undi wa torwa uretse Perezida Kagame.
Hari bamwe bavuga ko hari amashyaka menshi akorera hanze atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame ariko nayo ubwayo yasigaje gukorera ku mbuga nkoranyambaga gusa nka Facebook na twitter ariko ntabikorwa yari yakorera abanyarwanda ibyo bigatuma nta uba abitayeho ibyo bavuga.Perezida Kagame rero akaba abarusha ibikorwa byinshi ndetse akabarusha gukundwa cyane muri Diaspora .
Andi mashyaka agerageza ni Green Party ariko nayo ntaramara imyaka myinshi ibayeho n’ubwo hari impungenge ko Amashyaka amaze imyaka myinshi ariyo asenyuka ubu adafite akabaraga na gake nka PL na PSD n’andi ku buryo na Green party ishobora kuzaba nkayo wenda ibyo bakora ubu ari byabindi bita amavamuhira.
Uretse no kuvuga ko Perezida Kagame akunzwe cyane muri Diaspora naho azahakura amajwi menshi kurusha abandi n’Abanyarwanda benshi basabye ko akomeza kuyobora kuko bazamutora kandi bashingiye kubyo yabakoreye byinshi byiza twavuze haruguru harimo na gira inka munyarwanda tutavuze.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza kandida Perezida wa Green Party Frank Habineza uherutse gutangaza ko yizeye ko azatsinda Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ko ikibazo cy’abantu benshi baba mu mahanga niba bazabona uko babagezaho gahunda yabo no kubasaba amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka ariko ntibyadukundira.
Abantu bavuga ko ukurusha amafaranga akurusha n’ibindi byose ariyo mpamvu usanga Perezida abantu benshi bamukunda ko hari icyo azabamarira byiyongera ku bindi yakoze byinshi kurusha umuntu nka Mpayimana Phillipe wiberaga mu mahanga akaba yaraje aje kwiyamamaza kuyobora igihugu abantu batamuzi ,nta bikorwa yakoreye abantu n’ubwo bitaba nk’ibyo Kagame yakoze ariko byibuze hari akantu gato wakoze abantu bakakumenya.
Bamwe bavuga ko batatora abantu nkabo bafite ibibazo byinshi kuko bashobora gukoresha umutungo wa rubanda mu gukemura ibibazo byabo.
Nabo bandi ntago ari ukubaca inege ahubwo nabo bakwiye gukora cyane niba bumva bashaka ubuyobozi bakagira ibyo bakorera abaturage kugirango babakunde kandi babatire.
Ikindi iyo abantu biyamamaza buri umwe yivuga imigabo n’imigambi ni nde warusha Perezida Kagame?ntawe kuko ibyo yakoze n’ibyinshi ku buryo no kumunenga uretse itangazamakuru ryigenga yirengagije ariko ibindi byose yarabikoze ugereranije n’abandi ba Perezida ibyo bakorera ibihugu byabo aza ku mwanya wa mbere.
Dr.Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije we mu byo yavuze azakora mbere ni uguteza imbere itangazamakuru niba ari uko ashaka ashaka ko rimwamamaza cyangwa se niba azabikora kuko nta wamenya ariko agerageza gukoresha ukuri akenshi.
Gatera Stanley
3,115 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
1 Comment
Ibikorwa yakoze ubwabyo birivugira
H.E Paul Kagame turagushigikiye Imana yakuduhaye ngo utuyobore ikomeze ikurinde & ur families
Uburyo uha ikiremwa muntu agaciro nubutwari bukomeye