Umubikira wajyanye abana 30 muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazagaruka bate ?
— March 1, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Australia agera ku kinyamakuru Umusingi avuga ko hari abana 30 bajyanywe mu gihugu cy’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwe mu bari bahari wabiboneye babatwara utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we avuga ko Abazungu cyane cyane Abafaransa ari abagome cyane bitewe n’ibyo bakoreye Abanyarwanda .
Uwo muntu yagize ati “Itangazamakuru mukwiye gukurikirana abo bana n’abandi benshi ku isi bagiye batwarwa mu buryo bwa bujura abandi bafashwe bugwate mu nkambi z’impunzi mu bihugu byinshi abo bana bariyo bakwiye kumenya imiryango yabo cyangwa imiryango yabo ikamenya aho bari”.
Amakuru avuga ko bamwe batwawe kubacuruza muri za Thailand na India ariko byose bikwiye kubazwa Ubufaransa kubera ko aribo babatwaraga ndetse nibo bari kuri za bariyeri bafatanije ni nterahamwe bica Abatutsi.
Abafaransa nibo barebaga bakagenzura kuri za bariyeri babona uri umututsi wahuraga n’ibibazo kandi bavuga ko baje kugarura amahoro ahubwo baba aribo bayabuza abantu bica Abatutsi abandi babapakira imidoka bakabajyana ahantu hatawi abandi bakaburiza indege bakajya kubacuruza ibyo byose bakwiye kubiryozwa.
Umwe mu bavuganye n’Ikinyamakuru Umusingi avuga ko yiboneye n’amaso ye Abafaransa bica abana babatutsi agerageje kuvuga bamuteye amabuye ariruka n’ubwo bamukomerekeje ukuboko ariko ibyo yabonye Abafaransa bakora byari biteye ubwoba.
Akomeza avuga ko ingabo zo mu gihugu cya Senegal nazo zatwaye abandi ndetse n’abantu bakuru barabatwaraga abandi bakabagira abagore babo bakiri bato ati u Rwanda rukwiye gukurikirana ibihugu byose byatwaye abana babakobwa bakiri bato bagakurikiranwa n’ubutabera kuko ibyo badukore n’indengakamere.
Abantu batandukanye barasaba imiryango itandukanye yita ku bana irimo save the Children ,UNHCR,DIASPORA n’iyindi itandukanye yafasha abantu gushakisha abo bana n’abandi batandukanye hirya no hino ku isi bakabona imiryango yabo niyo bagumayo ariko bakaba bazi ko imiryango yabo ihari.
Umwe mu bantu babonye abo bana batwarwa n’umubikira yagize ati “Abanyamakuru mukwiye kujya mwandika inkuru nk’izo kuko zigirira igihugu akamaro kubera ko abo bana ubu babaye bakuru igihugu kikamenya aho bari nabo bakamenya ko hari imiryango yabo igihari kuko bamwe nta miryango bafite”.
Igihugu gikwiye gukurikirana kikamenya abana b’Impfubyi bakamenya niba nabo hari bene wabo bahari kuko batwawe ari bato ndetse bababwira ko nta miryango bafite bababeshya.
Haramutse hari abandi bantu mu bihugu bitandukanye bazi ko hari abana batwaweyo mu buryo bunyuranije n’amategeko bashobora kutwandikira kuri umusingi1@gmail.com amazina yanyu twayagira ibanga ariko mugafasha abantu kumenya aho abana babo bari ndetse nabo bana bakamenya imiryango yabo kuko bamwe babwiwe ko bapfuye kandi bariho.
Amakuru nkayo yose aba akwiye kwandikwa kuko hari abantu bazi ko abana babo bapfuye kandi bahari baratwawe n’abazungu muri Jonoside.
Amakuru akaba avuga ko hari abana benshi bari mu nkambi zitandukanye bajyanywe n’abantu batazwi bamwe bakababeshya ko ari abana babo kandi atari ababo.
Ikinyamakuru Umusingi kirashakisha ubuyobozi bwa IBUKA na Minisiteri ishinzwe Ibiza n’impunzi ndetse n’imiryango itandukanye kugirango bagire icyo bavuga kuri abo bana batwawe uburyo hamenyekana aho baherereye ndetse n’uburyo bamenya imiryango yabo ariko ntibiradukundira kubera umwiherero w’abayobozi.
N’inkuru tugikomeza gukora kuko abayobozi bagomba kugira icyo babivugaho hakagira n’igikorwa kuko abana ntibagomba kuba vigitime(victim) y’Intambara.
Gatera Stanley
3,778 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
mwagiye mureka murabagarura se ngo mubamarire iki nibure bariho mwakurikiranye abari murwanda ko nabo babaje kumibereho bafite