umu amakuru- Imodoka n’umushahara w’ibihumbi 800 mu bituma abakobwa benshi bitabira irushanwa rya Miss Rwanda. | Umusingi

pAtEUAjImodoka n’umushahara w’ibihumbi 800 mu bituma abakobwa benshi bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Please enter banners and links.

pAtEUAj

Muri iyi minsi irushanwa rya Nyampinga (Miss Rwanda)risigaye ryitabirwa cyane n’abakobwa benshi bigaragarira mu Ntara zitandukanye iyo hakorwa ijonjora.

Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye n’umwe muri ba Miss Rwanda witwa Isimbi maze avuga ko bimwe mu bituma abakobwa bitabira kuba Nyampinga abenshi baba bashaka iriya modoka ndetse n’umushahara w’ibihumbi Magana inani buri kwezi.

Abajijwe niba abakobwa benshi bitabira irushanwa rya Nyampinga bakurikiye imodoka ihabwa Nyampinga yagize ati “nabyo nyine usanga aribyo baba bakurikiye ndetse n’umushahara w’ibihumbi Magana inani buri kwezi ariko n’ubwiza nabwo abenshi baba biyizi ko ari beza bityo bagashaka ko baba ba Nyampinga”.

Cyera irushanwa rya Nyampinga wasanga rititabirwa cyane kubera ko Nyampinga atahembwaga nkuko ubu ahembwa ndetse ubu akaba ahabwa imodoka nziza.

Undi nawe wavuganye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “umwana w’umukobwa ukiri muto imyaka 20 kuzamura guhembwa ibihumbi 800 akagira n’imodoka n’ibintu byiza cyane buri mukobwa wiyumvamo ubwiza yashaka ko ariwe ubyegukana nawe akarya ubuzima bwiza akaryoha akiri muto”.

Bamwe mu bakobwa bashima abaterankunga b’iri rushanwa kuko byatumye abakobwa batinyuka bakamenya kuvuga imbere y’abantu benshi  ndetse no gutangira inshingano bakiri bato.

Noella

 

2,197 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.