umu amakuru- Muri Green wich Hotel haravugwa ubujura bwa Telephone n’abakiriya kubura amazi | Umusingi

greenwich-hotelMuri Green wich Hotel haravugwa ubujura bwa Telephone n’abakiriya kubura amazi

Please enter banners and links.

greenwich-hotel

Abakiriya bagana Green wich Hotel iherereye I Remera haravugwa ko abakiriya bibwa Telephone iyo bagiye kurarayo cyangwa bakabura amazi yo gukaraba ndetse no mu bwiherero bwo mu byumba bukaburamo amazi.

Mu minsi ishize uwitwa Mugisha yacumbitse muri Green wich hotel bamwibiramo Telephone ye bivugwa ko yibwe n’ushinzwe umutekano muri iyo hotel.

Undi witwa Godance nawe yarayeyo abura amazi yo gukaraba ndetse no kwiborosa amenyo bose bakaba banenga serivise za Hotel ko zigayitse cyane.Ibi nibyo Perezida Kagame ahora avuga ko serivisi zitangwa n’ibigo bimwe na bimwe zikiri inyuma cyane.

Hari abantu bafata amafaranga yabo menshi bakayashora mu bucuruzi badashoboye bikabananira guha abakiriya serivise mbi bityo bagahomba bagatangira kujya bavuga ngo amafaranga yarabuze n’abakozi bakabura ayo kubishyura.

Kuki wubaka Hotel ntuteganye ibigega by’amazi ku buryo amazi abuze bakwitabaza ayo mu bigega ku buryo abakiri batagenda binubira izo serivisi mbi ndetse bakarwanya n’ubujura kuko ahantu havugwa ubujura nta mukiriya wahagaruka.

Godance we yagombaga kuhamara iminsi ariko byabaye ngombwa ko yishyura ijoro rimwe n’igice arahava ajya gushaka ahandi maze agira ati “aba bantu bafite servise mbi mukwiye kubandika mu binyamakuru bakisubiraho kuko bikomeje gutya sinzi ko hari umukiriya uzongera kuharara”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi wa Green wich hotel witwa Jeannette Muderevu impamvu havugwa ubujura bwa Telephone ndetse n’ikibazo cy’abakiriya bararayo bakabura amazi maze yo gukaraba ndetse nayo mu bwiherero  ariko Telephone ye itanyuramo .

Bamwe muri abo bakiriya twavuganye nabo banenga iyo hotel bibazaga impamvu Hotel inanirwa gucungira abakiriya umutekano ku buryo Telephone zabo zibwa ndetse bakongeraho ko bitumvikana umuntu kwishyura amafaranga ye ariko akabura amazi yo gukaraba kandi hotel yakabaye ifite ibigega by’amazi mu gihe andi abuze hagakoreshwa ayo mu bigega .

Hotel nyinshi mu Rwanda usanga zimaze guhomba kubera kudatanga serivise mbi ndetse no kutamenya gutegura ibirori bituma bacuruza ibiryo n’ibinyobwa kuko baba bagomba gukoresha itangazamakuru kumenyekanisha ibikorwa byiza bikurura abakiriya bakahaza bakanywa bakarya ariko usanga hotel inyinshi bateze amafaranga ku nama zihabera cyangwa ubukwe kandi ahandi baba bafite izindi gahunda bakazana abahanzi ,kwerekana imipira ,utubyiniro n’ibindi.Usanga abantu bavuga bati kuki hotel mu Rwanda batagira izo gahunda zo kuzana abahanzi bagakoresha ibitaramo kuko iyo bihabaye bagurisha ibiryo n’ibyo kunywa ndetse no kwinjira bakishyura ,uretse Serena Hotel na Radson Blue Hotel nizo zigegerageza ariko izindi izo gahunda ntibazizi n’ibizi biracyari hasi kandi abantu baba bashaka ahantu heza gusohokera.

Gatera Stanley

2,199 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.