umu amakuru- ITOHOZA :Umugambi wo kugira Perezida Kagame Intwari wamenyekanye | Umusingi

C1F53055-AA83-46E9-9509-682F25BB8F12_mw1024_mh1024_sITOHOZA :Umugambi wo kugira Perezida Kagame Intwari wamenyekanye

Please enter banners and links.

C1F53055-AA83-46E9-9509-682F25BB8F12_mw1024_mh1024_s

Kuwa 24 Gashyantare 2017 nibwo hateganijwe ko Perezida Kagame agirwa Intwari mpinduramatwara mu muhango uteganijwe kubera muri Serena Hotel.

Uwitwa Hategekimana Richard watangije umuryango w’urubyiruko RYOSD(Rwanda Youth Organizaation for Sustainable Development)avuga ko icyatumye agira igitekerezo cyo kugira Perezida Kagame Intwari ari uko hari igihe Perezida yasuye abaturage muri Kibungo Rusumo ajya ku murongo nk’abandi baturage amubwira ibibazo afite bituma atiga neza bityo Perezida Kagame ategeka ubuyobozi kujya bamutangira amafaranga agakomeza kwiga .

Hategekimana Richard yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko ubuyobozi bwamwishyuriye amafaranga ariga ararangiza.

Arangije kwiga yatekereje icyo yahemba Perezida watumye yiga akarangiza ubu akaba afite akazi arakibura ariko niwe wa mbere yatuye igitabo arangije kaminuza.

arton8392

Perezida Kagame Paul

Hategekimana abajijwe niba urubyiruko rwose rushyigikiye igitekerezo cye kandi we yaragize amahirwe yo kugera imbere ya Perezida Kagame akamubwira ibibazo bye urundi rubyiruko rutagize ayo mahirwe bazahuza intumbero imwe?.

Hategekimana agira ati “buri muntu wese hari ikintu Perezida Kagame yamufashijemo baba abaturutse mu mahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo ataba we ntabwo bari kuba baratashye muri iki gihugu bityo rero buri umwe afite icyo yamufashije.

Hari byinshi Hategekimana yavuze bashingiyeho bashaka ko Perezida Kagame agirwa Intwari mpinduramatwara ibyinshi akaba yaravuze ko biri mu gitabo urubyiruko rwanditse kizashyirwa ahagaragara Kuwa 24 Gashyantare 2017.

Bimwe mu byanditswe muri icyo gitabo harimo umutekano ,harimo isuku ,kurwanya ubukene n’ibindi byinshi Perezida Kagame amaze gukorera Abanyarwanda no kumenyekanisha u Rwanda ku isi yose bikaba aribyo bashingiraho kumugira Intwari mpinduramatwara.

Byinshi kuri iyi nkuru muzabigezwaho ku itariki yavuzwe hejuru ubwo umuhango nyiri izina uzaba.

Gatera Stanley

3,088 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.