umu amakuru- Umuyobozi w’Akagali ka Nyamure yakubise umuturage ibuye mu mutwe atorokera I Kigali | Umusingi

Umuganura_2016_5Umuyobozi w’Akagali ka Nyamure yakubise umuturage ibuye mu mutwe atorokera I Kigali

Please enter banners and links.

Umuganura_2016_5

Undi mu Gitifu witwa Shumbusho Emmanuel uyobora Akagali ka Nyamure mu Karere ka Nyanza yakubise umuturage ibuye aramukomeretsa ahungira I Kigali.

Bagenukwayo Asiel niwe wabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko akeneye kurenganurwa bagashakisha Gitifu Shumbusho Emmanuel aho yihishe I Kigali agafatwa akamuha indishyi z’akababaro yamuteye.

Bagenukwayo agira ati “yankubise ibuye mu mutwe ndakomeraka njya kwivuza ariko njya no kumurega akorerwa dosiye ariko urukiko rwa Busesamana rumugira umwere ariko kubera ko yari aziko ibyo yakoze bidakorwa n’umuyobozi yahise ahungira I Kigali ajya kwihishayo none ndasaba inzego zose ko zamushakisha agafatwa akampa indishyi z’akababaro zingana na n’ibihumbi Magana inani (800.000 Rwf).

Ko bias nimaze kuba akamenyero ko ba Gitifu bakubita abaturage kandi ibi bintu bitemewe inzego za Polisi na MINALOC zikwiye guhagurukira iki kibazo aba bayobozi bagahanwa by’intangarugero kuko nabandi bashobora kujya bihanira.

Asiel avuga ko uyu mu Gitifu yafashijwe na mwene wabo nawe Gitifu w’Umurenge wa Muyira byamara kuba ibyo kumukubita akimurirwa mu wundi murenge wa Kigoma.

Hashize iminsi mu itangazamakuru ba Gitifu b’Imirenge nab’utugari ariko abantu bakibaza impamvu aba bakubita abaturage impamvu batirukanwa cyangwa nabo bakegura kuko umuyobozi akora ibyiza kugurango abere abo ayobora urugero nkuko Perezida Kagame ahora abibabwira ariko ntibajya bumva.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Gitifu Shumbusho Emmanuel kuri Telephone ye igendanwa kugirango tumubaze niba ibivugwa na Bagenukwayo Asiel aribyo ariko Telephone ye itanyuramo.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya wa Nyanza w’Akarere ka Nyanza icyo ateganya gukora kuri uyu muyobozi wateye umuturage ibuye akamukomeretsa ndetse akaba yaratorokeye I Kigali ariko ntibyadukundira.Abayobozi b’Uturere bakwiye kumenya ko ibi bihesha isura mbi Akarere uretse n’ibyo baba bishe amategeko bagomba guhanwa ndetse bagakurwa no mu kazi.

Ejo Kuwa 8 Gashyantare 2017 nibwo Ikinyamakuru Umusingi cyari cyabagejejeho  indi nkuru y’umugitifu witwa Nkunzurwanda uyobora Umurenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi nawe wakubise abaturage inkoni akabagira indembe none uyu nawe amutera ibuye aramukomeretsa.

Gatera Stanley

3,137 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.