umu amakuru-  Gitifu w’Umurenge wa Rubaya yakubise abaturage inkoni bajyanwa kwa muganga ari indembe haravugwamo na Depite Gatabazi | Umusingi

akarere_ka_gicumbi_1_1_-2-2  Gitifu w’Umurenge wa Rubaya yakubise abaturage inkoni bajyanwa kwa muganga ari indembe haravugwamo na Depite Gatabazi

Please enter banners and links.

akarere_ka_gicumbi_1_1_-2-2

 

Kuwa 5 Gashyantare 2017 bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko umunyamabanga nshingwabikorwa (Gitifu)w’umurenge wa Rubaye yakubise abaturage inkoni abagira indembe.

Umwe mu baturage bakubiswe yagize ati “Gitifu ntago tuzi aho akura itegeko rimwemerera gukubita abaturage nk’ukubita inka zambuka amazi .Yaradukubise cyane abonye ko ibyo yakoze ataribyo aza kudusaba imbabazi no kutuvuza ariko n’ubwo yatuvuje ibyo yakoze sibyo nawe akwiye kubihanirwa”.

Uwo muturage wadusabye kudatangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yakomeje atangariza Ikinyamakuru Umusingi ko bakubiswe ari 6 kandi bikomeye.

Bamwe mu bo twaganiriye nabo banze kuduha amakuru arambuye bavuga ko nibigera mu itangazamakuru Gitifu Nkundurwanda John azabamerera nabi.

Undi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa mu kinyamakuru yagize ati “uwo munsi ntago tuzi icyari cyabaye kuri Gitifu gukubita abantu 6 bose?ariko aya makuru mutubwire niba azagera kwa Perezida Kagame?niba agerayo turabaha amakuru yose”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko amakuru ya Gitifu gukubita abaturage akabaragiza inkoni nkuragiye inka ze ageze kwa Perezida Kagame ikibazo cyakemuka naho ku Karere ntacyo badukemurira kuko barahishirana bakabaye baramuhannye.

Depite Gatabazi 20170208_203719

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney

Mu myaka yashize hari ba Gitifu bagiye bavugwa mu itangazamakuru ko bakubita abaturage bagahita birukanwa ndetse bagahanwa kuko nta muntu wemerewe kwihanira ariko kuki Nkundurwanda John we akubita abaturage inkoni ntahanwe ndetse ntihagire n’umubaza impamvu yakubise abaturage?ese we afite ubudahangarwa akura he?.

Uyu mugabo Nkundurwanda John azi no kwigamba kubaturage ko we nta kibazo afite abana be biga neza kandi afite n’amafaranga.

Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 7 Gashyantare 2017 cyagiye ku biro by’Umurenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi maze kiganira n’umuyobozi w’uwo Murenge Nkundurwanda John uvugwaho kuyobora abaturage akoresheje inkoni no kubakubita maze yemera ko yabakubise ariko hari impamvu yabakubise.

Gitifu Nkundurwanda John yagize ati “bari banze gukora umuganda kandi bafashe Idarapo ry’igihugu bararikatakata barijugunya mu mugezi ariko ikibazo twarakirangije”.

Nkundurwanda yakomeje abwira Ikinyamakuru Umusingi ko abaturage bo muri uwo Murenge batoroshye batamwumvira kubera ko baba bashaka inzira zo kunyuza ibiyobyabwenge birimo za Kanyanga kandi ariwe ubabuza kubyinjiza bityo bakamurakarira.

Yakomeje agira ati “erega ababyihishe inyuma ndabazi n’icyo bashaka ndakizi.Uragirango abo baturage bashobora kuza mu itangazamakuru kubashaka badafite ubashyigikiye?ndabazi abari inyuma ba Depite GatabaziJean Marie Vianney n’abandi benshi ni njye bashaka nta wundi rwose kubera ko nta nzira babona yo kwinjiza ibiyobyabwenge .Inzira iri muri uyu Murenge nyobora ntahandi bayibona kubera ko nabakaniye rero niyo mpamvu usanga bandwanya”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Depite GatabaziJean Marie Vianney impamvu yivanga muri gahunda z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubaya akabuvangira bikaviramo abaturage gukubitwa maze ayo makuru arayahakana.

 Depite Gatabazi Jean Marie Vianney ku butumwa bugufi bwa Telephone yatwoherereje bugira buti “Njye nshyigikira abinjiza ibiyobyabwenge muri Rubaya?mpurihe nabo?wowe ushyize mu gaciro wumva nahurira he n’abinjiza ibiyobyabwenge Rubaya?Simpatuye ,simpavuka ,simpakorera”.Mbwira wowe uko wabihuza ahubwo uzabahe evidences .

Buriya Depite Gatabazi ntago akwiye kubaza umunyamakuru impamvu Gitifu yavuze ko ashyigikiye abinjiza ibiyobyabwenge ahubwo akwiye kubaza Gitifu Nkundurwanda John uburyo azi ko ariwe wihishe inyuma yabinjiza ibiyobyabwenge kubikura muri Uganda babinyuza inzira zitemewe.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya w’Akarere ka Gicumbi Juvenal MUDAHERANWA impamvu Gitifu Nkundurwanda John  yakubise abaturage ntabihanirwe kandi nta muntu n’umwe wemerewe kwihanira ariko ntibyadukundira.

Abandi baturage bavuze ko amakuru bagenzi babo batanze ahagije atari ngombwa kubabaza bose ariko bakaba bizeye ko ngo Ikinyamakuru Umusingi nikimara kubitangaza inzego zibishinzwe zizakurikirana Gitifu Nkundurwanda John nawe agahanwa kuko gukubita n’icyaha.

Gatera Stanley

4,438 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.