RURA na Rwandair zahagaritse Telephone za Samsung Galaxy Note 7 igihombo gikomeye kubaziguze
— October 12, 2016
Please enter banners and links.

Telefone za Samsung Galaxy Note 7 zari zimaze igihe gito aribwo zigeze ku isoko ndetse abantu benshi bamaze kuzigura bakurikiye imikorere yazo yagiye ivugwa ko ari akataraboneka, kuri ubu uruganda ruzitunganya rwemeje ko rutazongera kuzikora nyuma y’ibirego byinshi bimaze iminsi bigaragaza ko izi telefone zifatwa n’umuriro cyane ndetse rimwe na rimwe zikangiza ba nyirazo.
Uru ruganda rusanzwe rukorera muri Korea y’Amajyepfo, mu minsi ishize rwari rwatangaje ko rugiye kugabanya umubare wa telefone za Galaxy Note 7 rwakoraga ndetse rusaba abari bamaze kuzigura kuzizimya kugirango zitazabangiriza.
Ibi babikoze mu buryo bwo kureba ikibazo cyaba kizitera gufatwa n’inkongi zigashya zigakongoka. Nyuma yo kubona ko zikomeje kugaragaza ibibazo byo gushya ngo abazifite kugeza ubu birateganywa ko bagomba kuzisubiza ku ruganda maze bagasubizwa amafaranga bari baraziguze.
Abahagarariye uru ruganda batangarije BBC ibyo guhagarika ikorwa ry’izi telefone bagize bati: “Bwa mbere twagabanyije umubare w’izo twakoraga kugirango twite kukibazo cyari kirimo ariko kuko icyo tugamije ari umutekano w’abakiriya bacu, twafashe umwanzuro wo guhagarika gukora izi telefone burundu nyuma yo kubona ibibazo ziteza.”


Iki kibazo kikigaragara bwambere, sumsung yasabye abantu bagera kuri miliyoni 2.5 bari bamaze kuzigura kuzisubiza mu maduka baziguzemo kuko byari bimaze kugaragara ko ziteye abantu benshi ubwoba kubera batiri zazo zagendaga ziturika. Icyo gihe abo bantu baraguraniwe bahabwa izindi zo muri ubwo bwoko gusa nazo zakomeje kugenda ziturika .
Umwe mu bayiguze wo muri Amerika yabwiye BBC ko yabyutse ari mu gitondo agasanga icyumba cye cyuzuyemo imyotsi yari yatewe na telefone ya Galaxy Note 7 kandi ngo nawe yari yayihawe isimbura iyo yari asanzwe afite.
Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara uyu munsi Kuwa 12 Ukwakira 2016 ryamenyeshaga rubanda ko abacuruza Telephone zitwa Smartphone Galaxy Note 7 cyangwa abazikwirakwiza bihagaritswe.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ababa baraziguze mu bihugu byo hanze basabwe kuzizimya bakazisubiza aho baziguze bikaba bikuzwe kubera impamvu z’umutekano.
Mu itangazo RwandAir yashyize ahagaragara tariki 20 Nzeri 2016, yavuze ko nta mitwaro irimo telefone za Samsung Galaxy Note 7 izongera gutwara mu ndege zayo, kandi abagenzi bagenda mu ndege za RwandAir bakaba bagirwa inama yo kudakoresha telefone mu gihe indege igenda kandi bakaba batagomba kugira iyo babika mu mizigo yabo nyuma y’uko ikorerwa isuzuma (Checking).
By’umwihariko mu ndege nshya RwandAir iherutse kugura za A330 zifite ihuzanzira (Internet) ikoresha icyogajuru, abagenzi bafite telefone za Samsung Galaxy Note 7 ntibemerewe kuzicana cyangwa kuzongeramo umuriro bari mu ndege, kandi ntibemerewe kuzibika mu mizigo yabo yamaze gukorerwa isuzuma.
Batiri z’izi telefone byagaragaye ko zishobora guteza ibibazo bikomeye. Izirenga 70 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine zarashwanyutse nyuma yo gushyuha cyane, muri Canada n’ahandi ku isi naho ibi bikaba byarabaye kugeza ubwo uruganda rwiyemeza guhagarika kuzicuruza, none rwiyemeje no kuzica burundu.
Ubukana bw’ibyo izi telefone zishobora kwangiza, bwanatumye muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi telefone ya Samsung Galaxy Note 7 itwika imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Grand Cherokee ndetse no mu majyepfo ya Carolina hari igaraje ryatwitswe n’iyi telefone.
Muhungu John
2,899 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply