umu amakuru-  Ibibazo bikomeye muri betting zo mu Rwanda itangazamakuru ritazi | Umusingi

DSC06737  Ibibazo bikomeye muri betting zo mu Rwanda itangazamakuru ritazi

Please enter banners and links.

DSC06737

 

Mu Rwanda haje imikino yitwa Betting aho abantu batega amakipe y’umupira w’amaguru ku isi aba ari bukine hanyuma ugahitamo ayo wizeye ko ari butsinde ukayagura.

Kugura amakipe ibigo byinshi bikora uyu mukino wa betting bihera ku mafaranga Magana atatu(300Rfw) kuzamura ariko hari n’ikindi kigo cyo gihera kuri Magana abiri (200Rfw).

Uyu mukino uritabirwa cyane ku buryo Ikinyamakuru Umusingi gisanga aribwo bucuruzi bwunguka cyane ku buryo birusha ibiko by’ubucuruzi mu Rwanda (Banks)nyuma y’ibigo by’itumanaho nka MTN ,TIGO ,AIRTEL .Bamwe basanga muri ibi bigo harimo ibibazo bikomeye bikwiye gucyemuka .

Bimwe mu bibazo bivugwa bijyanye n’imikorere mibi aho usanga abakozi bamwe batita ku bakiriya babagana.

Bimwe mu bivugwa naho usanga bamwe mu bakozi bakora muri betting cyane cyane Lucky Bet usanga bashyize earphone mu matwi biyumvira umuziki bigatuma atumva ibyo umukiriya amubwira.

Ikindi kibazo kihavugwa n’uburyo abo bakozi usanga babwira abakiriya nabi kandi mu byukuri bakabaye babasobanurira neza kuko hari ababa baje ari ubwa mbere.

Ikindi kibazo kivugwa ni uburyo abakozi muri Lucky bet cyane cyane iya Remera hafi ya Peti stade usanga hari igihe basigana gukorera umukiriya ,ibi bikaba bikwiye ko bakwiye kugira umukozi ushinzwe kwakira abakiriya kuko amafaranga babazanira ku munsi aba ari menshi cyane.

Umwe mu bakiriya babetinga muri Lucky Bet I Remera  utarashatse ko amazina ye atangazwa Kuwa 10 Ukwakira 2016 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko hari abakobwa usanga basuzugura abakiriya bakababwira nabi.

Yakomeje avuga ko muri Lucky bet hari igihe bavuga ko internet zahagaze bigatuma abakiriya bahomba amafaranga menshi kandi bakabaye bagira internet zitandukanye kandi  zihuta cyane ku buryo imwe yanze akazi katahagarara ariko usanga iyo imwe bakoresha iyo igize ikibazo akazi gahagarara.

Iki kibazo cya internet ibura Ikinyamakuru Umusingi cyagiye n’Inyamata gisanga abantu bahagaze ari benshi kubera internet yabuze kandi amasaha y’amakipe yari agiye gukina Champions League yari agiye gutangira bituma bahomba amafaranga menshi.

Aha I remera nanone hari igihe usanga umukozi ushinzwe kwishyura ababa batsinze arimo gukorera ababetinga kandi ashinzwe kwishyura abatsinze bityo ugasanga abaje kwishyuza barahagaze umwanya muremure kandi baba bafite ibindi bajya gukora.

Abaganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi badusabye ko amazina yabo tutayatangaza kubera ko bashobora kubamenya bakajya banga kubakorera .

Undi nawe watuganirije yagize ati “Betting yinjiza amafaranga menshi baba bakwiye gufata abakiriya neza ku buryo n’umuntu wiyubashye yaza akabona ko ari ahantu hiyubashye ariko usanga urusaku ari rwinshi ,abakozi ntibakwiteho kandi ubazaniye amafaranga ukibaza kuki ibindi bigo by’ubucuruzi byakira neza bakabashyira ku murongo bakorera umwe umwe akazi kakihuta ariko muri betting zose usanga abantu babyigana umwe akazi akanyura kubandi kubera wenda abarusha imbaraga.

Ikindi abantu banenze muri Lucky bet n’abantu binjira imbere aho abakozi baba bicaye ugasanga abo bantu nibo bakorerwa mbere bamwe bakabyita ikimenyane cyangwa bakabyita ruswa kuko buri umwe atadashobora kugera aho abakozi baba bicaye.

Ikindi kibazo gikunze kugaragara n’ikoranabuhanga bakoresha kuko cyane cyane ku cyumweru usanga urubuga rwabo rutariho kugeza mu ma saa sita z’amanywa kandi hari abantu baba bashaka gukora betting bifashishije urubuga ariko bakarubura .

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibyo abantu bavuga kuri Lucky bet cyashatse kubaza ubushinzwe kuri nimero za Telephone ziba kurubuga ariko uyifite atayitaba ndetse tugerageza no kumwandikira kuri email yabo nabwo ntibadusubiza.

Umusingi1@gmail.com

6,776 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.