umu amakuru- Breaking News :Abiyahuzi bafatiwe mu Rwanda nta mugambi bari bafite wo kugirira nabi ubutegetsi | Umusingi

BadegeeBreaking News :Abiyahuzi bafatiwe mu Rwanda nta mugambi bari bafite wo kugirira nabi ubutegetsi

Please enter banners and links.

Badegee

ACP Theos Badege ari kumwe n’umuvugizi w’igipolisi CSP Twahirwa Celestin

Kuwa 30 Mutarama 2016 ku kicaro gikuru cya Polisi y’igihugu ku Kacyiru habereye ikiganiro n’abanyamakuru kigamije kwereka itangazamakuru no kurisobanurira ibijyanye n’umutwe w’abiyahuzi mu Rwanda ndetse no guhumuriza abanyarwanda.
ACP Theos Badege ushinzwe iperereza (C.I.D)yatangiye avuga ku kibazo cy’uwitwa Mugemangango Mohamed uherutse kuraswa bivugwa ko yageragezaga kwinjiza abantu mu mutwe w’ibyihebe n’abiyahuze uyu munsi akaba yavuze ko ari umutwe w’abiyahuzi witwa Jihads.
ACP Badege yagize ati “iperereza ryasanze hari n’abandi bakoranaga nawe nabo barafashwe mu minsi yavuba bazagezwa imbere y’ubutabera ariko hari abazarekurwa abandi bahanwe n’Inkiko”.
ACP Badege yakomeje avuga ko basanze abo biyahuzi nta mugambi bari bafite wokugirira nabi ubutegetsi bw’uRwanda ahubwo ari abashutse babinjiza muri uwo mutwe w’abiyahuzi.
Mugemangango wari Imamu mu bayisiramu ku Kimironko akaba yari yemeye ko hari ibikoresho afite yemeye kujya kubyerekana ariko polisi ivuga ko yageze iwe isanga umuryango we udahari.
Mu kumusubizayo nibwo yasimbutse ku mudoka baramurasa arapfa.
Abanyamakuru bagarutse ku kintu kivugwa cyo kurasa abantu nkabo babashaka gutoroka nib anta bundi buryo bwakoreshwa kugirango ntibamurase ngo apfe cyangwa bashobora kurasa ahatica.
ACP Badege akaba yasobanuye ko mu mategeko umuntu nk’uwo iyo ashatse gutoroka babanza bakarasa hejuru ari nako bamubwira guhagarara iyo byanze baramurasa nkuko barashe Mohamed .
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru polisi yirinze gutangaza umubare w’abandi bafashwe bakekwaho gukorana na Mohamed kuko bakiri mu iperereza ryibanze nkuko ACP Badege yabivuze.
ACP Badege akaba atanavuze ibihugu byaba bikoresha abo bantu biswe abiyahuzi ba Jihad ndetse na Mohamed bitewe n’uburyo yasimbutse ku modoka ngo byari ubwiyahuze.
Yakomeje avuga ko hari n’abandi batorokeye mu bindi bihugu byibituranyi ariko kubera ubufatanye na polisi ku isi nabo bizeye ko bazafatwa bakarandura uyu mutwe w’ibyihebe n’ibyiyahuzi.
ACP Badege akaba yashimiye abanyarwanda uburyo batanga amakuru vuba ndetse abashishikariza gukomeza gutanga amakuru kuko bifasha kubacungira umutekano.
Abafashwe bose n’Abayisiramu ndetse bakaba barabizezaga kubajyana mu bihugu byo hanze gukorerayo ubwo bwiyahuzi.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu CSP Twahirwa Celestin akaba we yavuze ko ubundi ibyo bintu bikwiye gucika burundu kuko mu muco w’Abanyarwanda bitabamo .
ACP Denis Basabose akaba yagize ati “ntihagire ugira impungenge kuko uyu mutwe twawushenye burundu kandi tugiye gukomeza kubungabunga umutekano ndetse no kwigisha n’ubukangurambaga bwo kwirinda iyo mitwe y’ibyihebe n’abiyahuzi”.

Gatera Stanley
Umusingi1@gmail.com

2,655 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.