umu amakuru- Gasana wahoze ayobora Polisi y’Igihugu na Bamporiki bahawe akazi muri Gereza | Umusingi

Gasana wahoze ayobora Polisi y’Igihugu na Bamporiki bahawe akazi muri Gereza

Please enter banners and links.

Nkuko bimenyerewe ko Ikinyamakuru Umusingi kigira amakuru y’umwihariko ndetse ariyo mpamvu gikundwa cyane ubu nkuko bamwe mu nshuti za Gasana Emmanuel wahoze ayobora Polisi y’Igihugu batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yahawe akazi ko kurinda umutekano muri Gereza ya Mageragere.

Umwe mu baduhaye amakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Gasana n’inshuti yanjye twaramusuye ariko twumvise bavuga ko ariwe ushinzwe umutekano w’imfungwa n’abagororwa I Mageragere”.

Undi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Njye nari mfungiye muri gereza ya Mageragere Gasana Emmanuel niwe ushinzwe umutekano wa gereza ariko usanga imfungwa bamuseka ngo umuntu wari ukomeye ayoboye urwego rwa Polisi y’Igihugu ubu akaba akuriye umutekano muri gereza birasekeje cyane ndetse bamwe usanga bavuga ko bigayitse ariko nta kundi isi ni uko imeze ibihe birahinduka”.

Uyu yakomeje avuga ko muri gereza ya Mageragere aho yarafungiye na Bamporiki Edourd wabaye iciro ry’imigani hanze aha kubera amagambo yivugiye nyina yamubwiye nawe ubu ngo yahawe akazi muri gereza akaba yitwa Umuvunyi bivuze ko ariwe ucyemura ibibazo by’abafungwa.

Ikinyamakuru Umusingi  kirimo gushakisha uburyo cyabaza ubuyobozi bwa Gereza ya Mageragere niba koko aba bantu barahawe akazi n’uburyo batorwa hashingiye kuki?byose tuzabibagezaho tumaze kuvugana n’ubuyobozi bwa gereza

2,309 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.