N’iki kihishe inyuma yo kwima ibyangombwa Abanyarwanda bavukiye bagakurira muri Uganda ?Vidio
— July 29, 2024Please enter banners and links.
Kuwa 27 Nyakanga 2024 itsinda ry’Abanyarwanda babagande bavuye Kampala abandi baturuka hirya no hino mu gihugu bahurira ahitwa Namutamba mu rwego rwo kumenyekanisha ikibazo Abanyarwanda bo muri Uganda bafite cyo kudahabwa ibyangombwa nkabandi banyagihugu.
Buyinza Daniel yabwiye abantu benshi bari bitabiriye inama ko bafite ibibazo biraza bibaraza badasinziriye birimo kudahabwa ibyangombwa nk’abandi bene gihugu kandi ari uburenganzira bwabo gutunga ibyangombwa.
Umuyobozi w’Abanyarwanda babagande (UMUBANO)Kayitana Simon yavuze ko iki kibazo bagihagurukiye ndetse bamaze guhura na Perezida Museveni inshuro zigera muri eshanu ariko ikibazo cyanze gucyemuka ariko yemeza ko uko byagenda kose iki kibazo kizakemuka.
Iyi nkuru ni ndende kuko uwayikurikirana hari ibibazo byinshi yasiraga yibaza ,ushobora kwibaza uti kuki bimwa ibyangombwa kandi ubwoko bw’Abanyarwanda buri mu itegeko nshinga rya Uganda?Ese niba Perezida iki kibazo akizi cyaramunaniye?Ese bizamera nka M23 nabo ko baharanira kwemerwa nk’abene gihugu?Ese kizakemuka gute?Rtari?n’ibyinshi abantu bibaza.Muri iyi nama hari hari umunyamategeko ukomeye muri Uganda ndetse no ku rwego rwa Afurika witwa Mukasa Mbide ariwe ushaka gufasha Abanayarwanda binyuze mu mategeko.
Hon Mukasa Mbide yagize ati “Ndabizeza ko nidushyira hamwe tugafatanya tuzatsinda ariko hari abadashaka gufatanya natwe ariko nitumara gutsinda iyo mirimo bavuga ituma bataza kwifatanya nabandi tuzabarega bayibambure.
Umuyobozi w’Abanyarwanda muri Uganda Kayitana Simon na Hon Mukasa Mbide
Abari bitabiriye inama
Kayitana Simon na Hon Mukasa Mbide uheruka iburyo ni Buyinza (Buhinja)Daniel
Ikinyamakuru Umusingi nkuko gusanzwe gikora inkuru zicukumbuye kizakomeza kubagezaho amakuru kuri iki kibazo ndetse tuzashaka abayobozi bakuriye Abanyarwanda tuganire nabo ku buryo burambuye kugirango abantu barusheho gusobanukirwa ndetse tuzashaka na Hon Mukasa Mbide atubwire mu mategeko yizeye ko azatsinda naramuka ikibazo akijyanye mu Nteko ishinga mategeko ya Uganda?.
Twifuza ko amakuru yandi uko Abanyarwanda bagiye bamburwa ibyangombwa byabo ku buryo ubu ntacyo bakora kijyanye no kugura ubutaka cyangwa kujya mu bindi bihugu ndetse batabona n’uruhushya rwo gutwara imodoka n’ibindi byinshi tuzakomeza kubashyirira vidios muzerebe zo kuri Global hot news TV ikorana n’Ikinyamakuru Umusingi ndetse na Umusingi TV byose biravukana.
Turabasaba ureba video wese ko akora na subscribe kugirango muduteze imbere murakoze ibindi kuri iki kibazo nabyo tuzabibagezaho.
Gatera Stanley 0764496123
1,076 total views, 1 views today
Leave a reply