RIB yataye muri yombi CG(Rtd) Gen Gasana mu gihe umuhungu we yendaga gushyingiranwa n’umukobwa wa Gen Kale Kayihura
— October 27, 2023Please enter banners and links.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Ifungwa rye rije ubwo havugwaga amakuru ko Umuhungu we tutaramenya amazina ye yendaga gushyingiranwa n’umukobwa wa Gen Kale Kayihura wabaye umukuru wa Polisi ya Uganda igihe kirekire.
Twabibutsa ko na Gen Gasana Emmanuel yayoboye Polisi y’u Rwanda igihe kirekire.
Umwe mu muryango wa Gasana Emmanuel utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “Disi Gasana afunzwe umuhungu we yashakaga gushaka umukobwa wa Gen Kale Kayihura wa Uganda muri uyu mwaka”.Uyu muntu nta makuru menshi yashatse kudutangariza ariko tukaba tugicukumbura iyi nkuru tuzayibagezaho vuba.
Gen Kale Kayihura
Amakuru yatangajwe na RIB mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, avuga ko Gasana yatawe muri yombi nyuma y’uko akuwe ku mwanya we n’Umukuru w’Igihugu.
RIB yavuze ko “Iperereza rirakomeje, andi amakuru tuzagenda tuyabatangariza bishingiye ku byo rizagenda rigaragaza.”
CG (rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.
Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda.
Muri Nzeri uyu mwaka, CG Gasana na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda.
Amategeko y’u Rwanda agena ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.
3,297 total views, 1 views today
Leave a reply