Nyanza:Haravugwa ruswa mugufunga umusirikare kubera amakimbirane nyina afitanye n’umuturanyi we
— October 27, 2023Please enter banners and links.
Nkuko bizwi ko Ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine wasangaho amakuru acukumbuye bityo n’ubu tukaba twacukumbuye inkuru y’umusirikare witwa Habimana Emily afunzwe azira kubyarana n’umukobwa witwa Nyirabanguwiha sada.
Mukampazimpaka Victoire ni nyina wa Habimana Emily ufunzwe akaba afitanye ikibazo cy’amakimbirane y’ubutaka n’uwitwa Ntirushwa w’umuturanyi we ndetse bakaba bamaze igihe kirekire baburana mu nzego zose harimo n’urwego rw’Umuvunyi iki kibazo bakizi.
Kuwa 20 Ukwakira 2023 Mukampazimpaka Victoire yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko afite amakuru ko Ntirushwa yatanze ruswa aho avuga ko hari uwamubwiye ko Ntirushwa yahaye ruswa umukozi wa RIB witwa Nzabandora Claude y’ibihumbi Magana atatu kugirango bahimbire icyaha Habimana Emily ko yateye umukobwa inda atarageza imyaka y’ubukure.
Habimana Emily ubu arafunzwe mu gihe uwo bavuga ko yamuteye inda atarageza imyaka y’ubukure ariwe Nyirabanguwiha Sada avuga ko yabyaranye na Habimana Emily imyaka yubukure ayigejeje ndetse yabanaga n’undi mugabo nk’umugore n’umugabo nk’umugore n’umugabo.
Nyirabanguwiha Sada yagize ati “Uwitwa Kayilo inshuti ya Ntirushwa yangiriye inama ngo ntange ikirego kuko nashakaga uburenganzira bw’umwana kuko sinari nakamenye ise w’umwana ariko sinatanze ikirego ko natewe inda ntarageza imyaka y’ubukure bityo uwitwa Claude wa RIB akora dosiye Habimana arafatwa arafungwa”.
Nyirabanguwiha Sada na Habimana Emily ufunzwe
Kayilo bivugwa ko ari we ushinzwe abanyeshuri baba bavuye mu mashuri muri Nyanza tukaba twaramuhamagaye kugirango tumaze uburyo yagiriye inama Nyirabanguwiha Sada ariko nawe ntibyadukundira
Akomeza avuga ko yandikiye Inkiko avuga ko Habimana arengana ariko banga kumwumva ati uruya muhungu rwose ararengana kuko na ducye yabonaga yaramfashaga kandi n’ubu ndasaba ko arenganurwa agafungurwa kuko naje kumenya ko nashutswe n’umuntu w’inshuti ya Ntirushwa kandi Ntirushwa afitanye ikibazo na nyina wa Habimana.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Ntirushwa niba yaba atihishe inyuma y’ifungwa rya Habimana Emily ndetse biramutse bimenyekanye ko ariwe wafungishije Habimana Emily amubeshyera yabyitwaramo ate ariko ntibyadukundira kuko twagerageje nimero inshuro nyinshi ntibyadukundira ariko aho tuzavuganira nawe tuzabagezaho icyo azadutangariza kuri iki kibazo.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry niba ntacyo bakora mu gihe umukozi wa RIB aketsweho ruswa kugirango abibazwe ndetse n’uwufunzwe arenganijwe arenganurwe maze atubaza amazina y’uwo Mugenzacyaha turayamubwira ariko ntiyagira ikindi avuga.Inkuru irakomeza ………….
Gatera Stanley
2,608 total views, 1 views today
Leave a reply