Guverineri CG (rtd) Emmanuel Gasana yahagaritswe ku mirimo kandi hari ibyo akurikiranyweho
— October 25, 2023Please enter banners and links.
Perezida Paul Kagame yahagaritse mu mirimo CG (rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agombwa kubazwa akurikiranyweho. Itangazo rimuhagarika ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ntabwo risobanura byimbitse ibyo Gasana akurikiranyweho.
Cg (rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021.
Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.
Byashoboka ko nanone nyuma y’igihe runaka twazongera tukumva yahawe izindi nshingano kuko atari ubwa mbere ahagaritswe ndetse bivugwa ko hari ibyo akurikiranyweho cyangwa se kuri ubu akaba ashobora no gufungwa kubera ko iyo ukurikiranyweho no gufungwa biba bishoboka.
Perezida Kagame na rtd Gen Gasana Emmanuel inyuma yabo hariyo Gen Kabarebe nawe washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda.
Muri Nzeri uyu mwaka, CG Gasana na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda.
1,943 total views, 1 views today
Leave a reply