Bus zijya mu Rwanda kubera gusaza zishobora gukomeza gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga hatagize igikorwa
— January 7, 2023
Please enter banners and links.
Nyuma y’iminsi micye abantu bavuga ko Bus zitwa OXGYEN ari nazo Modern zituruka mu gihugu cya Kenya zishaje zishobora guteza ibibazo ariko ntihagire igikorwa kugeza ubwo ejobundi ikoze impanuka igonganye na Volcano abantu benshi bagapfa abandi bagakomereka.
Ikinyamakuru Umusingi cyakoze ubusesenguzi kuri za Bus zijya mu Rwanda cyangwa izivayo zirimo Volcano ,Trinity,Jaguar na Modern ariko uretse Volcano niyo igerageza kugira Bus zigikomeye hagakurikiraho Trinity ariko izindi zose n’imisazira.
Umwe mu bagize ukunda gukora ingendo ziva mu Rwanda ajya Kampala na Nairobi utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Bus zose nzigenderamo ariko Leta zikwiye guhagurikira ikibazo cya Bus zishaje bitari ibyo zizakomeza kwica abantu kuko zirashaje wenda Volcano niyo nabonye idafite izishaje cyane wenda na Trinity ariko nazo zirakuze .
Ndibaza ko ingendo ndende ziba zikwiye imodoka nshya kandi batwishyuza amafaranga menshi ibihumbi makumyabiri kuva mu Rwanda ujya Kampala ni menshi bakabaye baduha agaciro bakaduha imodoka nshya nziza ku buryo tugenda neza tudahangayitse”.Yakomeje avuga ati kuki batagura imodoka nshya kandi abagenzi ari benshi ndetse bishyura amafaranga menshi?.
Undi nawe waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi nawe udashaka ko amazina ye atangazwa yagize ati “Abantu bakora ubucuruzi bwo gutwara abantu n’ibintu hari ibintu badaha agaciro ,icya mbere baba bagomba kudufata neza bakaduha serivise nziza nka cyera bajyaga baduha amazi yo kunywa cyangwa Fanta ndetse bakaduha na Poromosiyo ugenze inshuro 5 cyangwa 10 bakaba bagutwarira ubuntu ibyo byose ntibikibaho kandi cyera Bus zari zikiri nshyashya ariko ibaze kuba barakuyeho ibyo byose noneho n’imodoka zishaje bigaragaza ko nta gaciro bagiha abagenzi kandi tubishyura menshi.
Ibyo byose niba babikuragaho ariko bakaduha imodoka nshya umuntu akagenda neza adahangayitse kandi hari ikindi abagenzi tumaze iminsi tuvuga ariko ntigihabwe agaciro hari igihe abagenzi bagenda ninjoro baba bashaka gusinzira ariko ugasanga Shoferi na Komvayeri we bagenda bacuranga radio ukagirango ni mukabari .
Ibaze imodoka igera aho bayizirika amapine ngo iratwara abagenzi?ibi harimo akarangare inzego zikwiye kubihagurukira imodoka nkizi ntizongere gutwara abagenzi .Tubibutse ko iyi ariyo iherutse kugongana na Volcano zikica abantu 6
intebe zo muri Oxgyen bus zanditseho Modern ndetse n’abakozi bazo bambara imyenda ya Modern
Twe twasabaga ko Leta zihagurukira ba nyiri Bus bagatangira guha abagenzi agaciro bitari ibyo bazajya guhagurukira iki kibazo gihitanye benshi.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza bamwe muri banyiri Bus barimo Jaguar na Trinity ndetse na Modern maze twandikira Col Twahirwa Dodo nyiri Bus za Trinity kugirango twumve niba ibibazo byabagenzi hari icyo barimo kubikoraho ariko ntiyadusubiza .
Ikinyamakuru Umusingi kikaba kigishakisha uko cyavugana na Jane nyiri Jaguar ndetse na Oxgyen/Modern kugirango nabo twumve icyo bakora ku bibazo biri kuvugwa muri za Bus zabo.
Ikinyamakuru Umusingi kirabizeza ko kizakomeza gukurikirana iki kibazo ndetse tuzakigeza no kubayobozi bafata ibyemezo kugirango kimenyekane abantu bareke kujya bagenda ubuzima bwabo buri mukaga.
Gatera Stanley
3,198 total views, 3 views today
Leave a reply