umu amakuru- Mbere ya COVID-19 hari igihe umupaka wa Rubavu wabaye uwa 2 ku Isi nyuma ya Mixico na Amerika mu kwinjiza abantu benshi | Umusingi

Mbere ya COVID-19 hari igihe umupaka wa Rubavu wabaye uwa 2 ku Isi nyuma ya Mixico na Amerika mu kwinjiza abantu benshi

Please enter banners and links.

Kuwa 28 Ukuboza 2022 Meya w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ilidephonse yabwiye abanyamakuru ko Akarere ka Rubavu mbere ya COVID-19 kigeze kuba aka kabiri ku Isi kubera umupaka uhuza u Rwanda na Congo winjije abantu benshi nyuma ya Mixico na Amerika.

Meya wa Rubavu Kambogo yagize ati “Twigeze kuba aba gatatu ku isi nyuma ya Mixico na Amerika imipaka yinjije abantu benshi kuko twigeze kwinjiza abantu ibihumbi Miromgo icyenda na bibiri (92) mbere ya COVID-19 ariko ubu ntabwo hinjira n’abantu ibihumbi icumi”.

Ibi Meya Kambogo yabivugiye I Rubavu ubwo yari yatumiwe n’Ishyirahamwe ry’Ibitangazamakuru bishinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda n’ibindi byorezo ( ABASIRWA) bamaze iminsi ine mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kureba uruhare rw’itangazamakuru mu gukemura ibibazo bya COVID-19 n’ingaruka zayo.

Aka niko kamaro k’itangazamakuru kuvuga ibibazo bihari cyangwa ingaruka z’ikibazo runaka nkuko COVID-19 itangazamakuru ryatangaga amakuru umunota kuwndi nanubu rikaba rigikurikirna kumenya ingaruka yasize mu baturage aribyo tumaze kumva Meya avga ko ku mupakauhuza Rubavu na Congo mbere ya COVID-19 aho umubare w’abakoreshaga umupaka bagabanutse cyane.

Abanyamakuru bari mu mahugurwa

Abanyamakuru basuye ibitaro bya Rubavu barimo gusobanurirwa ku bijyanye na COVID-19

Umwe mu baturage witwa Mukampazimpaka Claudine akaba ari umwe wacuruzaga ubucuruzi bwambukiranya imipaka yadutangarije ko atagishobora kwambuka umupaka kuko igihombo yatewe na COVID -19 ari kinini cyane ati “Mu by’ukuri corona yaraduhombeje kuko nanjya nambutsa imari buri munsi bityo nkabona amafaranga utubeshejeho n’umuryango wanjye nano ubu nabuze igishoro byarancanze wenda muzatuvuganire”.

Hari gahunda nyinshi muri COVID-19 Itangazamakuru ryagiye rigira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage cyane cyane igihe habaga hari ingamba zafatwaga ariko zibangamiye rubanda .

Muri aya mahugurwa y’iminsi 4 yateguwe na ABASIRWA abanyamakuru bashoboye kuganira kuri izo ngamba zimwe na zimwe itangazamakuru ryagiye rivugaho zafatwaga zibangamiye abaturage bityo zigahinduka zimwe mu ngero hari abanyeshuri guhera ku mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kumanura batigaga mu gihe cya COVID-19 kandi abigaga mu mashuri mpuzamahanga bo biga bityo itangazamakuru rigaragaza ko abo banyeshuri nabo bakwiye kwiga nk’abandi bityo abanyeshuri basubira ku mashuri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innocent Bahati yagize ati “Muri aya mahugurwa y’iminsi 3 twifuje kumenya uruhare rw’itangazamakuru mu Akarere ka Rubavu ariko nidukundira tuzajya no mutundi Trere ariko ikingezi nukumenya ingaruka za COVID-19 kuko yateje ibibazo bityo tumenya ibibazo yateje uko byakemuwe n’uburyo bikemurwa kuko COVID-19 igihari”.

N’ibyinshi byaganiriweho muri ayo mahugurwa yabaye tariki 28 Ukuboza 2022 kugeza 31 Ukuboza 2022 aho abanyamakuru bashoboye kuganira kuri COVID-19 mu Karere ka Rubavu dore ko ari kamwe mu Turere tugira ba Mucyerarugendo benshi.

Gatera Stanley

1,931 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.