Uganda abahanzi bazi agaciro k’itangazamakuru ,abo mu Rwanda bite?(Vedio)
— August 15, 2022Please enter banners and links.
Ikinyamakuru na Umusingi TV bimaze iminsi mu gihugu cya Uganda aho bagiranye ibiganiro bitandukanye n’abahanzi batandukanye barimo umuhanzikazi ukomeye cyane witwa Jackie Cyandiru.
Nkuko muri bubibone mu kiganiro twagiranye ubona ko acishije macye kandi y’ubaha itangazamakuru kuko muri Uganda kubera buri muhanzi ashaka guhora avugwaho kandi aziko buri kinyamakuru kitabura abantu byibuze 10 bashya bamumenye ndetse bakanamukurikira ku mbugankoranyambaga zitandukanye.
Jackie Cyandiru twamwandikiye kuri Instagram ye tumusaba ko yaduha ikiganiro bidatinze ati ntakibazo duhana umunsi wo guhura araza aduha ikiganiro ubona acishije macye kandi yatwubashye cyane.
Hari n’abandi bahanzi twagiranye ibiganiro muzakurikira ku Umusingi TV ariko ukabona bose itangazamakuru bazi akamaro karyo mu gihe mu Rwanda kugirango umuhanzi azakwemerere ikiganiro ari intambara.
Umuhanzi Jackie Cyandiru tugirana ikiganiro muri Sheraton Hotel Kampala
Abahanzi bo mu Rwanda kimwe mu bituma badatera imbere n’uburyo basuzugura itangazamakuru bakumva k obo bakomeye kandi mu byukuri baba bibeshya.
Ntabwo ari abahanzi gusa mu Rwanda basuzugura itangazamakuru kuko n’ibigo bikomeye bitumira abahanzi mpuzamahanga usanga batumira abanyamakuru bacye n’abibwirije kujya kubakorera inkuru zimenyekanisha ibikorwa byabo bakimwa amahirwe yo kujya gutara amakuru y’igikorwa cyangwa igitaramo kiba cyabaye ahubwo bamwe bakaba aribo bahamwe ubufasha bwo gukurikirana igikorwa kiba cyabaye.
Jackie Cyandiru akaba yarakoranye indirimbo yakunzwe cyane n’itsinda rya Urban Boyz ariko ubu ryasenyutse iyo ndirimbo yiswe Take it off ndetse akorana indirimbo na Jose Chameleon w’icyamamare muri East Africa n’abandi batandukanye.
1,709 total views, 1 views today
Leave a reply