umu amakuru- Imvra nyinshi imaze guhitana abantu 20 yangiza imyaka n’amazu muri Mbale (Amafoto) | Umusingi

Imvra nyinshi imaze guhitana abantu 20 yangiza imyaka n’amazu muri Mbale (Amafoto)

Please enter banners and links.

Kuwa 30 Nyakanga 2022 imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye muri Uganda ariko cyane cyane yibanda mu Karere ka Mbale aho imaze guhitana abantu 20 yangiza n’imyaka y’abaturage ndetse isenya n’amazi.

Amakuru avuga ko imvura yatangiye kugwa kuwa gatandatu ijoro ryose igeza ku cyumweru mugitondo ariko kubera imisozi miremire muri ako Karere ka Mbale amazi yabaye menshi aturuka muri iyo misozi ahitana abantu n’ibintu bitandukanye birimo amazu ,imyaka yo bari barahinze ndetse n’amatungo.

Bimwe mu binyamakuru muri Uganda bivuga ko hari imodoka yarimo abantu barindwi bari bagiye mu muhango w’Ubukwe wo gusaba no gukwa bose amazi arabatwa ndetse bapfiramo.

Imodoka zatwawe n’amazi

Amatungo yishwe n’imvura

Ubutaka bwaridutse

Minisitiri w’Intebe Nabanja yageze Mbale ahabaye ibiza

Perezidante w’Inteko Ishingamategeko ya Uganda Anita Among akaba yavuze ko Inteko Ishingamategeko igiye gukora ibishoboka byose gutabara ababuze ababo ndetse nagizweho ingaruka z’Ibiza ndetse yihanganisha ababuze ababo.

Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Nabanja akaba yazindutse kuri uyu wa mbere  ajya Mbale kureba uko byifashe.

2,158 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.