umu amakuru- Reba ikirori Umusingi wagiye gukoraho inkuru mu gihugu cya Uganda (Vedio) | Umusingi

Reba ikirori Umusingi wagiye gukoraho inkuru mu gihugu cya Uganda (Vedio)

Please enter banners and links.

Mu minsi ishize Ikinyamakuru Umusingi cyagiye mu gihugu cya Uganda gitumiwe gutara amakuru ajyanye n’Imideli kandi nanone kikaba cyaratangiye gukorera muri icyo gihugu aho cyatangijeyo ishami ryacyo muri gahunda yo kwagura imikorere kuko gifite gahunda yo gukorera muri East Africa.

Ni ibirore byitabiriwe n’abantu batari benshi cyane ariko ibyo birori bikaba byari biryoheye ijisho ukurikije ababyitabiriye .

Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye na Model Doreen Kabareebe wateguye ibyo birori byitwa Kampala Fashion and CURNIVAL maze avuga ko ashaka ko kwerekana imideli uba umwuga nkuko ahandi mu bihugu byateye imbere bigenda abawukora bahembwa neaza ntakibazo.

Yagize ati “Turashaka ko urubyiruko rutangira kubona amafaranga mu kwerekana imideli n’ubwo ubu bayabona ariko ntibiragera ku rwego rushimishije ariko ibirori nk’ibi nicyo biba bigamije kuko aba bakobwa n’abasore babyitabiriye barahembwa kandi nagira inama abafite izo mpano kuzigaragaza ariko bagakorana n’ibigo bikomeye nka Top Model Uganda ishobora kubakoresha bagahembwa”.

Model Doreen Kabareebe utegura Kampala Fashion and CURNIVAL

Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye n’abakobwa n’abasore bitabiriye ibirori byo kwerekana imideli byabereye muri Mild Bar and Restaurant nkuko muza kubibona muri Vedio aho bavuze ku bijyanye n’abantu banenga imyambarire yabo maze bavuga ko abanenga imyambarire ari abatazi ibijyanye n’Imideli kuko niyo myambarire kandi abadozi baba bayidoze uko tukayambara uwukunze akawugura rero nta mpamvu yo kunenga imyambarire y’Abanyamideli kuko habamo imigufi n’imiremire.

Noella

1,631 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.