umu amakuru- Umuyobozi wa KAGERA VTC Ltd Karinganire arashinjwa ko ashobora gutorokana amafaranga yahawe n’abahinzi yo kubagurira Telephone zokwifashisha kuhira imyaka | Umusingi

Umuyobozi wa KAGERA VTC Ltd Karinganire arashinjwa ko ashobora gutorokana amafaranga yahawe n’abahinzi yo kubagurira Telephone zokwifashisha kuhira imyaka

Please enter banners and links.

Muri iki cyumweru bamwe mu bahinzi bo mu Turere twa Kayonza na Gatsibo batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bafite impungenge ko Umuyobozi wa Kampuni yitwa KAGERA VTC Ltd witwa Karinganire Eric ashobora gutorokana amafaranga yabo bamuhaye kubagurira Telephone zo kwifashisha mu kuhira imyaka yabo.

Umwe muri abo bahinzi wadusabye kudatangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Twumvise ko amafaranga yacu yayaguzemo imodoka nyuma hari amakuru turimo kumva ko ashaka gutoroka kubera amafaranga ngo yayashyize mu bindi twagirango mudukurikiriranire ayo makuru mutumenyere uko bimeze kuko amafaranga twayamuhaye cyera ariko Telephone yatwemereye kuduha kugeza n’uyu munsi ntazo turabona kandi twarishyuye”.

Undi nawe wo mu Karere ka Gatsibo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twabonye inkuru mwanditse mbere ariko kugeza ubu tutarabona izo telephone mwumva hatarimo ikibazo?mudukurikirirane kuko hari ibyo twumva ko ashobora no kugenda ari uko ari corona ikimufashe .Ibyo byose twumva bivugwa mwe qabanyamakuru nimwe mwadufasha kumenya niba ari ukuri”.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko cyakoze inkuru yavugaga kuri iyi kampuni ya KAGERA VTC Ltd ubwo yasinyanaga na Mara Phone ko ariyo izamuha telephone zo guha abahinzi inkuru ikaba yarakozwe ku itariki 16 Ugushyingo 2020 none tukaba turi tariki 5 Gashyantare 2021 amezi 4 akaba agiye kuzura twe tukaba twari tuziko byarangiye abahinzi bazibonye ariko tukaba twaratangajwe no kumva abaturage batubwira ko batarazibona.

Karinganire Eic umunsi asinyana amasezerano na Mara Phone ku kicaro cya Mara phone ari kumwe n’abahagarariye Uturere ariko nta foto y’abayobozi ba Mara phone bari kumwe ndetse banze kuvugana n’itangazamakuru

Ikinyamakuru kimaze kumva ibyo abaturage bavuga cyashatse kubaza umuyobozi mukuru wa KAGERA VTC Ltd Karinganire Eric kuri telephone ye igendanwa ati “Reka reka ibyo bintu sibyo rwose ikibazo cyabaye iyi guma mu rugo n’ubu niyo ntegereje nirangira mu cyumweru gitaha nzatanga Telephone ibihumbi mirongo itandatu naho ubundi abantu bavuga ibyo nishakiye”.Yakomeje avuga ko imodoka ari iya akazi ndetse avuga ko ntaho ubu yajya ataratanga izo Telephone.

Amakuru avuga ko uyu mushinga watangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Ngoma ,Kirehe ,Nyagatare ,Gatsibo ariko gahunda ari iyo kuwugeza mu Ntara yose.

Amakuru avuga ko abahinzi buri umwe yishyuraga ibihumbi 35.000Rfw muri utwo turere twavuzwe haruguru kandi bikaba byumvikana kuba umuturage amaze icyo gihe cyose ategereje amafaranga ye yakabaye yarakoresheje ibindi bimufitiye akamaro akazishyura igihe kigeze nkuko nabo babivuze mu kiganiro twagiranye nabo.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kuvugana na Karinganire Eric yaduhaye kuri whatsapp amasezerano yagiranye n’uruganda rwa Mara Phone ndetse n’ibaruwa ya RURA isubiza iyo yari yarabandikiye aho ivuga ko phone zari zitujuje ubuzirantenge bikaba bivugwa ko uwagombaga kumuha telephone za mbere yamuhaye izitujuje ubuzirantenge ariko abahanzi bakavuga ko iryo ari ikose rye bidakwiye kubagiraho ingaruka.

Umwe mu bahinzi muri Nyagatare yagize ati “Twumvise ko ari mu manza ngo n’uwamugujije telephone zitujuje ubuzirantenge ariko iryo ni ikose rye twe ntabwo bikwiye kutugiraho ingaruka kuko twarihanganye cyane igihe kirageze ngo mu byandike n’abayobozi babimenye bakurikirane ibyo bintu dusubizwe amafaranga yacu cyangwa telephone tuzibone”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya niba hari abayobozi bazi iki kibazo twandikira Meya w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ariko ntiyadusubije kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ariko tukaba tugishakisha abandi bayobozi b’utwo turere kugirango tumenye ko icyo kibazo cyaba kizwi n’icyo bateganya kugikoraho.

Karinganira umunsi asinyana amasezerano na Mara Phone yavugaga ko buri karere kazabona telephone ibihumbi 30.000 ariko kugeza ubu ntibarazibona.

Gatera Stanley

2,293 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.