Umugore wa Bobi Wine yagiye muri America bamufotorera ku kibuga cy’Indege yiyoberanije
— February 4, 2021
Please enter banners and links.
Ku itariki 2 Gashyantare 2021 nibwo umugore wa Bobi Wine witwa Barbie Itungo yuriye indege ya Qatar Airline yerekeje muri America aho bohereje abana babo nko kubahishayo kubera amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye ukwezi gushize.
Barbie akaba yarafotorewe ku kibuga cy’indege yiyoberanije nkuko muri bubibone ku mafoto aho bivugwa ko yari agiye gusura abana muri Amerika ariko adashaka ko abantu bamenya ko yavuye mu gihugu.
Bobi Wine wari wayamamarije kuba Perezida w’Igihugu cya Uganda ariko agatsindwa na Perezida Museveni bakaba barafashe icyemezo we n’umugore we Barbie Itungo cyo kohereza abana kujya kwihisha muri America nyuma yo kumenya ko abana babo bashobora kugirirwa nabi.
Bobi Wine akaba yaravuze ko bafashe icyemezo cyo kujyana abana babo muri America nyuma y’uko abana babagaho mu bwoba mu bihe bitandukanye mu gihe cy’imyaka 3 kuva Bobi Wine yatangira Ishyaka rya NUP ku buryo hari imodoka yabagendagaho ishaka kubagirira nabi ndetse ngo hari igihe imodoka bagenderamo bajya ku ishuri abantu bashatse kuyigirira nabi barimo biba ngombwa ko bahindurirwa ishuri ndetse no kubashakira ababarindira umutekano.
Aha ni ku kibuga cy’indege Barbie agiye muri America
Hano Bobi Wine na Barbie umugore we baherekeje abana babo bagiye muri America
Bobi Wine ubwo yabwiraga itangazamakuru yagize ati “Hari amakuru namenye aturuka mu nzego z’umutekano ko abana bacu bashobora kugirirwa nabi bazira impamvu za politike duhitamo ko mbere y’uko amatora aba tubohereza muri Amerika”.
Nta makuru aravuga niba Barbie Itungo yagiye kubagarura cyangwa ari ukubasura gusa kuko amatora yarangiye hakaba hategerejwe kureba umunsi Barbie yagarutse azazana nabo cyangwa akabasigayo.
Noella
2,815 total views, 1 views today
Leave a reply