umu amakuru- Indirimbo nshya ya Meddy iraza inyuma ya Atansiyo ya Platin n’amanota 68.9% na Kakajeste ya Priscillah,menya impamvu(Video). | Umusingi

Indirimbo nshya ya Meddy iraza inyuma ya Atansiyo ya Platin n’amanota 68.9% na Kakajeste ya Priscillah,menya impamvu(Video).

Please enter banners and links.

Indirimbo nshya ya Meddy iraza inyuma ya Atansiyo ya Platin n’amanota 68.9%  na Kakajeste ya Priscillah,menya impamvu.

Nkuko bisanzwe Ikinyamakuru Umusingi kijya gikora isesengura ku ndirimbo nshya ziba zasohotse kugirango bifashe abahanzi kumenya ibyo bakoze niba babikoze neza cyangwa babikoze nabi nkuko mu bindi bihugu bigenda.

Mu Rwanda abahanzi bamenyereye gukora indirimbo ntihagire ubabwira ati wakoze indirimbo nziza ndetse n’impamvu ari nziza cyangwa ari mbi n’impamvu ari mbi bigatuma abahanzi bakora ibyo bishakiye ariko ahandi mu bindi bihugu umuhanzi aba afite ikipe y’abantu bamufasha kandi itangazamakuru rigakora isesengura ku ndirimbo ziba zasohotse bigatuma muzika itera imbere.

Ubu Ikinyamakuru Umusingi mu itsinda rishinzwe imyidagaduro ryakoze isesengura ku ndirimbo 3 nshya z’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Platin wahoze mu itsinda rya Dream Boyz na Priscillah Umuratwa uba muri Amerika na Meddy na we wabaga muri Amerika ariko ubu akaba yaragarutse kuba mu Rwanda.

Abo bahanzi uko ari 3 buri umwe aherutse gushyira indirimbo hanze Meddy niwe uherutse vuba gusohora iyitwa Carolina ariko yaje ku mwanya wa 3 kubera ko urebye ibyitwa creativity ugereranije na Atansiyo ndetse na Kakajeste usanga ziyirusha creativity hanyuma n’abakinnyi bayikinnyemo cyangwa ababyinnyi nabo ntabwo bayiryoheje neza biraho bigereranije.

Platin

Platin na Asnah

Ku bantu bazi muzika bazafate akanya barebe indirimbo Atansiyo ikoranye ubuhanga kandi ikigaragara irahenze kurusha Carolina ya Meddy ndetse barebe Kakajeste ya Priscillah ubuhanga yayishyizemo kandi ibyo akora bimurimo bigatuma indirimbo iryohera uyireba.

Mu by’ukuri dukurikije uko isesengura twazikozeho Carolina ya Meddy twayihaye amanota 68.9% naho Kakajeste ya Priscillah ibona amanota 89.1% kubera amashusho hari aho atabaye meza naho Atansiyo ihabwa amanota 91% haburagamo akantu gato gushyiramo ababyinnyi bakabyinira inyuma ye aho yari wenyine atari kumwe na Asnah byari kuryohera uyireba.

Princess Priscillah

Ariko nk’itsinda ry’Ikinyamakuru Umusingi rikora ku myidagaduro rirashimira abahanzi b’Abanyarwanda intambwe bamaze gutera ko ishimishije cyane kubona indirimbo nka Atansiyo iri kurwego rushimishije mpuzamahanga ,izindi ni nka Umuti ya Charly na Nina nayo n’indirimbo nziza cyane na Igare ya Mico The best mukomereze aho ni uko mutazi kuzikorera marketing gusa.

Hari abahanzi bafite impano ariko badafite ubibafashamo kandi bamushatse bamubona nka Asnah abonye Manager mwiza akabona umwanditsi mwiza yaba umuhanzi mwiza cyangwa Nina nawe n’umuhanga abonye Manager yaba umuhanzi mwiza cyane ariko ubu Asnah asigaye ari slay Queen akoreshwa no mu ndirimbo z’abandi bahanzi byerekana urwego ariho ko ruciriritse cyane naho Nina ntawamenya aho yaburiye n’ubwo nawe hari indirimbo y’undi muhanzi yakoreshejwemo.

Ibyo n’ibintu bakwiye guharira ba Shaddyboo n’abandi bakobwa bazi guslayinga bikababera naho mwe muri abahanzi imbaraga zanyu muzishyire mu buhanzi.

Noella

3,729 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.