Umuhanzi Danny Vumbi yasohoye indirimbo nshya yigisha abanywi b’urumogi n’ibiyobyabwenge kubireka
— November 5, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane tariki 5 Ugushyingo 2020 Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ibibaba’irimo inyigisho zireba abanywi b’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi avuga ko kurukoresha bibagiraho ingaruka ubwabo n’igihugu muri rusange.
Iyi ndirimbo yumvikanamo ukuzimiza n’ubuhanga mu myandikira cyane ko Danny Vumbi ari umwe mu banditsi bacye b’indirimbo bazwi hano mu Rwanda.
Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 5 Ugushyingo 2020, aho ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuhanzi Danny Vumbi ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya maze agira ati “Iyo police ifashe ibiyobyabwenge ijya kubitwika mu rwego rwo kubirwanya. Abanywi b’urumogi nabo iyo badashaka ko hari umuntu ubinywa baviga ko bagiye gutwika Ibibaba nka Police. Wabonye ko muri video nanjye niganye Police kubitwika gusa birangira binyishe, bingizeho ingaruka”.
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aririmba ko “Ntabwo nzabyongera, habe yewe no kugerageza, kuko izi staff ni insazi zo kwigana polisi, kujya gutwika ‘ibibaba’ oya sinzabyongera, kuko nk’ejo nagurukaga nk’inyoni….”
Akomeza avuga ko ari ukugerageza gucyebura abakoresha ibiyobyabwenge, urabona hari ukuntu umuntu wabikoresheje cyangwa wabinyoye adakora ibiri mu murongo agahuzagurika bikamugiraho ingaruka, umuryango we n’igihugu muri rusange.
Yakomeje agira ati “Ntabwo ari byiza ibiyobyabwenge, nibwo butumwa nashakaga gutanga muri rusange.”



Amwe mu mafoto yo mu ndirimbo ya Danny Vumbi


Danny Vumbi n’umuhanzi umaze igihe muri muzika yo mu Rwanda akaba amaze gukora izina kubera indirimbo ze zikundwa cyane kubera ubutumwa bwiza buba burimo dore ko ari umwe mu banditsi b’indirimbo mu Rwanda .
Umuhanzi Danny Vumbi afite indirimbo nyinshi kandi zakunzwe zirimo iyitwa Yibare,Ni danger,Ni uwacu,Abana babi iyi ikaba yarakunzwe cyane ndetse uyu muhanzi akaba yaragiye akorana indirimbo n’abandi bahanzi aho twavuga nk’indirimbo yakoranye na Bruce Melody yitwa Umugozi n’indi yitwa ifoto yakoranye na Mr Kagame n’abandi bahanzi batandukanye yakoranye nabo.
Noella
3,123 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply