umu amakuru- Umuhanzi Padiri akomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri muzika mu gihe gito amaze gusohora indirimbo zitandukanye ubu yakoze indi na Sgt Robert ibyinitse. | Umusingi

Umuhanzi Padiri akomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri muzika mu gihe gito amaze gusohora indirimbo zitandukanye ubu yakoze indi na Sgt Robert ibyinitse.

Please enter banners and links.

Nkuko bisanzwe Ikinyamakuru Umusingi kivugira Abaturarwanda cyane cyane ubuvugizi bw’akarengane ariyo mpamvu gisomwa cyane ndetse kigafasha n’abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo ariko ibihangano bifite gahunda bityo uyu munsi tukaba twifuje kubagezaho ibihangano by’umuhanzi Munyabugingo Pierre Claver uzwi ku izina rya Padiri.

Ubu Padiri akaba yakoranye indirimbo n’umuhanzi SGT Robert uzwi cyane mu Rwanda nk’umuhanzi w’umusirikare kandi w’umuhanga bakaba bakoranye indirimbo yitwa ONJA indirimbo nziza cyane ndetse ibyinitse ukwiye kumva.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya impamvu Umuhanzi Padiri yahisemo gukorana indirimbo na SGT Robert mu bahanzi benshi bari mu Rwanda maze agira ati “SGT Robert n’umuhanzi w’umuhanga kandi ucisha bugufi kandi ni legend noneho hakiyongeraho ko ari umusirikare afite indirimbo nyinshi zikunzwe ndetse harimo izo ashimira ingabo z’Igihugu kandi nanjye mfite indirimbo ishimira Ingabo z’Igihugu ndetse n’umukuru w’Igihugu”.

Ariko umuhanzi SGT Robert Kabera ntabwo agifite ipeti rya SGT ni uko ari iryo zina abantu bamuziho ariko yazamuwe mu ntera.

Umuhanzi Padiri akaba yakomeje aganira n’Ikinyamakuru Umusingi aho yavugaga ko indirimbo yakoranye na SGT Robert yitwa ONJA bivuze gusogongera cyangwa kubonja aho avuga ko iyo usogongeye uraryoherwa bityo rero umuziki we uwumvise aryoherwa yaba umuto araryoherwa yaba abakuru bararyoherwa.

Padiri ari kumwe na SGT Robert Kabera

Padiri

Padiri akiri mu gisirikare cyera

Padiri avuga ko ejobundi muri gahunda ya guma mu rugo aribwo yatangiye kuririmba byakinyamwuga abikoze yumva nibyiza ahitamo kubikomeza ubu akaba amaze gusohora indirimbo 5 kandi zifite amashusho (Video)uretse iyi yakoranye na Sgt Robert Kabera kandi zose zikunzwe.

Kugeza ubu Padiri ni we muhanzi usohoye indirimbo nyinshi mu gihe gito n’amashusho kandi afite gahunda yo gukomeza nkuko abitangariza Ikinyamakuru Umusingi.

Twabibutsa ko Padiri ari izina ry’ubuhanzi kandi ataririmba indirimbo zihimbaza Imana kuko abantu baziko Padiri ari umuntu ukorera Imana aririmba injyana zitandukanye.

Ikindi ni uko nawe yabayeho umusirikare bishobora kuba bifite isano no gukorana indirimbo na Sgt Robert Kabera kuko ari mu basirikare barwanye intambara yo kubohoza igihugu ariko ubu akaba yarakivuyemo.

Padiri avuga ko afite gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye mu bihugu bitandukanye nka Tanzania na Uganda dore ko hari indirimbo aherutse gufatira amashusho mu gihugu cya Tanzania.

Mu ndirimbo amaze gukora harimo iyitwa Miss you ,hakabamo indi yitwa Turashimira yakoranye na Malik na Double N ndetse n’izindi zitandukanye.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuhanzi SGT Robert Kabera ibijyanye n’iyi ndirimbo yakoranye na Padiri ariko ntibyadukundira.

Noella

380 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.