umu amakuru- Kazuura Justus ntazi impamvu umugore we aba kwa Ministiri w’Ubutabera Businge ndetse ntiyizeye ubutabera ko yatsinda umugore we uba kwa Minisitiri. | Umusingi

Kazuura Justus ntazi impamvu umugore we aba kwa Ministiri w’Ubutabera Businge ndetse ntiyizeye ubutabera ko yatsinda umugore we uba kwa Minisitiri.

Please enter banners and links.

Hashize igihe kirekire Kazuura Justus ari mu manza n’umugore we witwa Kyomuhendo Dianah aho Kazuura Justus ashinja umugore we guta urugo akajya mu bandi bagabo.

Nkuko umuryango wa Kazuura Justus wabitangarije  Ikinyamakuru Umusingi bavuga ko umugore wa Kazuurayataye urugo akajya  kuba kwa MINISITIRI w’Ubutabera Businge Johnston ndetse umugore akaba yarashoye umugabo mu manza zikaba zimaze kumukenesha .

Ikinyamakuru Umusingi nkuko bisanzwe cyandika inkuru cyabajije impande zose twashatse kumenya ukuri nyuma yo kuganiara n’umuryango wa Kazuura Justus maze nawe dushaka kumubaza icyo avuga ku makuru avuga ko umugore we Kyomuhendo Dianah  asigaye aba kwa Minisitiri w’Ubutabera Johnston Businge maze avuga ko ayo makuru ari ukuri ati “Nibyo rwose niho aba kandi sinzi uburyo abayo kandi ntacyo bapfana”.

Umwe mu muryango wa Kazuura Justus utarashatse ko amazina ye atangazwa  yagize ati “Umugore wa Kazuura Justus yataye urugo ajya kuba muri Uganda ibimenyetso turabifite ndanabibaha hanyuma ni gute urukiko rumugira umwere kandi hari ibimenyetso?guta urugo n’icyaha kandi uretse n’ibyo yiyemereye icyaha muri RIB asaba imbabazi hanyuma aba umwere gute?”.

Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’umugore wa Kazuura witwa Kyomuhendo Dianah kuri Whatsapp tumubajije ibyo umugabo we amushinja guta urugo akajya mu bagabo muri Uganda ndetse n’uburyo aba kwa Minisitiri w’Ubutabera Businge Johnston yanga kugira icyo abivugaho.

Tumaze kumva Kazuura Justus atazi uburyo umugore we aba kwa Minisitiri w’Ubutabera Businge Johnston ,Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Minisitiri maze adusaba kuza mu biro bye (Office)akadusobanurira tujyayo aratubwira ati “Uriya n’umwana wanjye twari duturanye n’iwabo ababyeyi barapfa akiri muto ndamurera ndetse uzabaze umugabo we niba umugore wanjye atari we wamushyingiye ndetse n’abana banjye baramwambariye mu bukwe bwe”.

Kazuura Justus

Kyomuhendo Dianah umugore wa Kazuura Justus bafitanye abana 2

Icyangombwa kigaragaza igihe yajyaga Uganda aribyo Kazuura ashingiraho avuga ko yataye urugo

Hano Urukiko rwari rwahamije Kyomuhendo icyaha cy’ubusambanyi ariko nyuma aza kugirwa umwere

Mu uru rubanza Kazuura avuga ko umugore we yataye urugo amusigira abana abarera wenyine nyina ntacyo abafasha na kimwe kandi ari mu Rwanda urukiko rudakwiye kumuha abana kandi akavuga ko urukiko rwamuhaye abana ataburanye.

Kazura Justus twongeye kumubaza niba abizi ko Kyomuhendo Dianah ari umwana wa Minisitiri w’Ubutabera Businge Johnston yavuze ko ibyo atabyemera ati iyo aba umwana we aba yaraduhamagaye nk’umubyeyi akatwicaza akumva ibibazo byacu akadufasha kubikemura ahubwo aho yagiriye kubayo nibwo natangiye guhozwa mu manza nonese watsinda gute umuntu uba kwa Minisitiri w’Ubutabera?.

Kazuura akomeza avuga ko hari ibimenyetso 4 Inkiko zirengagije mu manza aburanamo n’umugore we Kyomuhendo Dianah kimwe muri ibyo bimenyetso harimo SMS umugore yandikiranaga n’umugabo yari yasanze muri Uganda n’umugambi bari bafitanye n’ibyo bakoreyeyo .

Icya 2 avuga ubuhamya bw’abatangabuhamya babajijwe muri RIB nkuko bigaragara muri iyo raporo y’abatangabuhamya Ikinyamakuru Umsuingi gifiteho kopi aho bavuga ko umugire yajyaga azana abagabo mu rugo Kazuura adahari akavuga ko ari abaje gusenga ariko mu gitondo bakabona bambaye esume bajya muri dushe barangiza bakagenda.

Icya 3 avuga ko ari ibazwa rya Kyomuhendo Dianah ryo muri RIB aho yemera icyaha agasaba imbabazi bityo Kazuura akaba asanga ntaho urukiko rwagahereye rumugira umwere ndetse rumuha n’abana kandi yarabataye bakiri bato ndetse ko nta na kimwe abamariye haba kubavuze no kubagaburira ndetse no kubambika no kwishyura amafaranga y’ishuri byose Kazuura akaba ariwe wenyine ubatunze.

Minisitiri Businge Johnston uvugwa mu kibazo cya Kazuura Justus na Kyomuhendo Dianah

Icya 4 avuga ko hari inzandiko 2 Cyomuhendo yandikiye kuri Polisi ishami rya GBV ubwo basabye uwababazaga icyo gihe kubaha akanya bakaganira ari babiri gusa maze Kyomuhendo yandika inzandiko 2 asaba imbabazi rumwe baruha GBV urundi bararugumana bemeranya ko niyongera bizajya ahagaragara ariko ngo nyuma y’amezi 5 nibwo yongeye ata urugo.

Kazuura Justus avuga ko ibi byose Inkiko zirengagiza ibimenyetso ni ukubera Minisitiri w’Ubutabera kuko ngo ntiyatsinda umuntu uba kwa Minisitiri ndetse atazi n’uburyo abayo kandi akongeraho ko hari abamubwira ko umugore we agenda yigamba ko hari umucamanza amazina ye yagizwe ibanga ndetse n’umushinjacyaha.

Mu rubanza baherutse kuburana akaba avuga ko yimwe irangizarubanza bityo tukaba tugitegereje ngo turebe niba koko azakomeza kubura irangizarubanza.

Kazuura Justus akaba yaratangarije Ikinyamakuru Umusingi ko asaba Perezida Kagame kumurenganura kuko yanyuze mu nzego nyinshi zikumva akarengane ke ariko bakabura icyo bamufasha bitya akaba asaba Perezida Kagame kumurenganura nkuko ajya arenganura Abanyarwanda baba barenganijwe.

Iyi nkuru ni ndende tuzakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’izi manza Kazuura Justus aburanamo n’umugore we Kyomuhendo Dianah nkuko hari andi makuru tugikusanya ariko ku kibazo cyo kuba Minisitiri Businge atarabahamagaye nk’abana ngo yumve ibibazo byabo ashobore kubafasha ku bikemura Minisitiri Businge avuga ko na Justus Kazuura atamubereye umwana kuko ntiyaje ngo akomange yange kumwakira kuko nta muntu ajya yanga kwakira ariko ngo niba ari uko abyumva Imana izakimubabarira.

Ikinyamakuru Umusingi gifite ibimenyetso byose birimo sms za Dianah Kyomuhendo yaganiraga n’umugabo wo muri Uganda witwa Latipac n’inzandiko Kyomuhendo asaba imbabazi ndetse n’izabatangabuhamya n’ibindi bimenyetso byose turabifite.

Gatera Stanley

 

 

3,126 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.