umu amakuru- Abayobozi ba polisi 3 n’abandi ba polisi 11 batawe muri yombi bazira isenywa ry’urusengero | Umusingi

Abayobozi ba polisi 3 n’abandi ba polisi 11 batawe muri yombi bazira isenywa ry’urusengero

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Kanama  2020, mu masaha ya mbere ya saa saba z’ijoro  i  Kampala  muri  Uganda  abayobozi  ba  polisi 3  n’abandi  ba  polisi   batawe muri  yombi  bazira  gufasha  abahesha  b’inkiko  gusenya Uresengero rwa  Anglican St.Peter ahitwa mu  Ndeemba  mu buryo butemewe n’amategeko.

Abo   batawe  muri   yombi   harimo  umuyobozi  wa  polisi wo mu  gace  ka katwe , David  Epedu ,  Ibiro  bya  polisi   bya Ndeeba  OC Mugire  Kato  ndetse n’abandi 11 batawe muri yombi  ku itegeko ry’umuyobozi wa polisi mu mugi wa Kampala , Moses Kafeero, kubera isenywa  ry’itorero  rya  Mutagatifu  Petero mu  Ndeeba.

Abakristu batuye   i  Ndeeba  bavuzeko ibyabaye bitangaje  ubwo babyutse mu gitondo basanga basenye Urusengero . Bakaba bavuze ko Urusengero rw’Abapoloso rwatangiye gusenywa ku cyumweru mu ma saa tanu  n’igice  z’ijoro bikomeza kugera  saa  saba z’ijoro mu gitondo cyo ku wambere.

Urusengero rwasenywe

Lord Meya Elias Lukwago ageze aho Urusengero rwasenywe

Bamwe mu ba Polisi bafshwe

Abaturage babonye  ibyabaye bavuze ko  itsinda ry’abaporisi n’abasirikare bateye  urusengero  mu masaha ya n’ijoro ryo ku cyumweru  bari kumwe n’abanyeshuri barenga 10 batangira guturitsa inyubako yiryo torero ndetse abantu bakaba bari bahateraniye ari benshi baje kureba ibyabaye.

Ubuyobozi  bw’iryo torero bukaba bushinja  umukire  uzwi ku izina rya  Dodo  ko ariwe waba yihishe inyuma ku isenywa ry’urusengero akaba  yitwaje ko yaguze ikibanza rwubatsemo cyera cyane kuko urwo Rusengero narwo n’urwacyera cyane.

Bavuga ko Dodo afite ibipapuro by’ubutaka by’ibihimbano bigaragara ko yakuye mu muryango wa nyiri ubutaka  wa mbere witwa Nsubuga Duncan witabye Imana.

Bivugwa ko Nsubuga yatanze isambu yubatsemo itorero rimaze imyaka isaga 40.

Hari hashize  igihe  gito, Minisitiri   w’ubutaka  Betty  Amongi abujije ibikorwa byose by’ubutaka no kwirukanwa mu masaha yo gufunga imihanda n’ijoro  bitemewe kandi n’ibikorwa bizafatwa nk’ubusa.

Icyakora , muri Nyakanga 2020 ,Kamya yatanze umurongo ngenderwaho  wo kwirukanwa  avuga ko nta buryo nk’ubwo bugomba gukoreshwa mu mpera z’icyumweru  cyangwa iminsi mikuru rusange igihe inkiko zigifunze.

Yasabye ko byabaho gusa mu minsi y’akazi hagati ya saa munani na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gihe babitegetswe n’urukiko.

Ubuyobozi  bwa  polisi  ya  Katwe , David  Epedu,  n’abandi  cumi numwe batawe muri yombi babitegetswe  n’umuyobozi wa police  mu mugi wa Kampala, Moses Kafeero kubera isenywa rya kiliziya ya petero i  ndeeba.

Lord Meya w’umugi wa Kampala Elias Lukwago nawe akaba yagize aho Urusengero rwasenywe ndetse avuga ko igikorwa cyo gusenya Urusengero ari icyaha abagikoze bagomba gufatwa bagafungwa.Lord Meya Lukwago yagize ati “Ni hehe mwabonye umwanzuro w’Urukiko ushyirwa mu bikorwa n’Injoro?iki n’icyaha abagikoze bagomba gufatwa bagafungwa kandi byakozwe Polisi y’Igihugu ihari abari bahari nabo bagomba gufatwa.

Minisitiri Betty Kamya nawe akaba yageze aho Urusengero rwari rwubatse ahasanga abaturage benshi basakuza cyane kubera kutishimira igikorwa cyo gusenya Urusengero bityo ababwira ko ababikoze bagiye gufatwa bagafungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Fred Enanga yatangarije abanyamakuru ko hari abapolisi bamaze gufatwa barimo DPC wa Katwe na OC n’abandi batandukanye bamaze gufatwa kubera isenywa ry’Urusengero.

Ishimwe Marie Gabriella

789 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.