Abantu bazi uruhare rwa Sina Gerard mu buhinzi n’uburezi ndetse n’ubucuruzi?soma inkuru ibyo umuziho n’ibike.
— July 27, 2020
Please enter banners and links.

Abantu benshi bumva izina Sina Gerard ariko n’umuntu uasanzwe kubera ibikorwa bye ndetse iyo uganira nawe n’umuntu ucisha macye ariko ufite ubwenge bwinshi ndetse iyo akuganirira ibikorwa bye wakumva ko afitiye igihugu akamaro kanini cyane.
Kuwa 23 Nyakanga 2020 Sina Gerard yagiranye ikiganiro kirambuye n’Ikinyamakuru Umusingi ku ruhare rwe mu iterambere ry’igihugu nyuma yo gushaka kugeza ku basomyi bacu ibikorwa bya Sina Gerard.
Abantu benshi banyura kwa Sina Gerard mu modoka bakahahagarara bagafata ibyo kurya bitandukanye cyangwa ibyo kunywa kandi byose bikorwa na Sina Gerard.
N’iyo waba uri umunyamakuru kuko nibo bazi gukora inkuru ibyo Sina Gerard akora n’ibyinshi cyane byakunanira kubivuga byose cyeretse uwakwandika igitabo.
Muri byinshi twaganiriye na Sina Gerard harimo ibyo twumvise byingenzi cyane abantu bakwiye kumenya kuko nk’ubu hari abantu bataziko ko afite amashuri kandi hari abantu bagera hagati ya 700 na 800 bigira ubuntu.
Ubundi abantu bazi Sina Gerard ku Kabanga ,Agashya,Akarusho ,Amazi ya Akandi n’ibirayi byokeje abantu barya iyo imodoka zihagaze kuri Nyirangarama ndetse n’ibigori byokeje na Brochette ziryoshye cyane.

Sina Gerard aganira n’Ikinyamakuru Umusingi
Uretse ibyo byose tuvuze haruguru n’amashuri ,Sina Gerard afite imirima ahingamo ibyo akoramo bimwe mu binyobwa abantu bagura nk’Agashya ubu kagezweho cyane,kandi iyo mirima akorwama n’abaturage batishoboye kuko avuga ko abo batishoboye abaha akazi kugirango nabo biteze imbere bave mu kiciro kimwe barimo cy’Ubudehe bajye mu kindi.
Sina Gerard agira ati “Nkora n’ubworozi butandukanye burimo ubworozi bw’Inkiko,Ihene,Inka ,Indogobe,Imbwa,Imbata n’andi matungo menshi.Ibi byose bikorwamo n’abaturage kandi mbahemba iyo banyinjirije twese turafatanya”.



Mayoneze


Abakozi ba Sina Gerard baba bari mu kazi kose bakira abakiriya neza

Brochette n’ibirayi abagenzi babukunda cyane buri modoka itwara abagenzi n’izindi z’abantu bitwara zose zirahahagarara bakajya kugura tuzababwira n’impamvu buri modoka ihahagarara

Rwiyemezamirimo Sina avuga ko abaturage abaha ifumbire y’ubuntu ariko aba afite aho ategeye inyungu kuko iyo abahaye ifumbire imyaka yabo ikera neza bazana imyaka yabo akayigura bityo ifumbire ye ikaba itanze inyungu ku mpande zombi.
Rwiyemezamirimo Sina Gerard avuga ko afasha abaturage kuboroza inka zigakamwa bakanywa amata kandi bakabona ifumbire imyaka yabo ikera neza ibyo byose n’akamaro ka Sina Gerard afitiye Aanyarwanda.
N’ibyinshi cyane nkuko twabivuze ariko uyu mugabo Sina Gerard yahawe ibihembo bitandukanye ku Isi nk’icyo yakuye muri Amerika ikindi agikura mu Budage no mu bindi bihugu bitandukanye kubera ubucuruzi bwe n’ubworozi.
Sina yagize ati “mbere na mbere nitabira ama “Expo” yaba ay’Akarere, Intara, ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga, mba ngiye kugaragaza ibyo namaze kugeraho, ni ukuvuga nkajya kwereka abo banyarwanda, abo banyamahanga ibyo dufite icyo ni kimwe, ikizakurikiraho ni uko bya bintu nzabiboherereza kandi nibanaza n’ino bakenera no kureba bya bindi cyane cyane iyo ikintu giteguwe neza, cyujuje ubuziranenge nta n’umwe utagikenera cyane ko ibi biribwa n’ibi binyobwa ni ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi”.
Nkuko twababwiye ko uyu rwiyemezamirimo Sina Gerard afite ibikorwa byinshi akora tuzakomeza kubagezaho izindi nkuru zitandukanye zivuga ku bikorwa bye.
Gatera Stanley
5,368 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply