umu amakuru- Aisha Nakyeyune umugore wa Ronald Mayinja yatangaje ko papa we yamwanze nyuma yo gukundana n’uwo muhanzi. | Umusingi

Aisha Nakyeyune umugore wa Ronald Mayinja yatangaje ko papa we yamwanze nyuma yo gukundana n’uwo muhanzi.

Please enter banners and links.

Aish Nakyeyune umugore w’umuhanzi witwa Ronald Mayinja yatangaje uburyo se yanze ko ashyingirwana na Ronald Mayinja kubera SIDA .
Mu kiganiro Aisha yagiranye na BABA TV yatangaje ko yakundaga cyane Mayinja ariyo mpamvu yasuzuguye se.
Aisha Ati:”Papa yaranyanze igihe yumvaga ko nakoranye ubukwe na Ronald Mayinja, usibye ko ntari umuyisilamu , Mayinja yari umucuranzi, papa wange yatekerezaga ko ngiye gupfa kubera agakoko gatera SIDA HIV/AIDS, kuko muri icyo gihe SIDA yicaga abahanzi benshi bikabije ,gusa kuri nge sinegeze mbitekerezaho kuberako nakundaga umugabo wange cyane kandi nawe yarankundaga .
Navuzeko niba ngomba gupfa nishwe na SIDA n’undi muntu utari umuhanzi yayinyanduza kandi nkapfa, rero sinegeze nsiga umugabo wange, usibye nibyo twari twarashyinguye abavandimwe bange bishwe na HIV/AIDS kandi bataregeze bashakana n’abahanzi”.

Umuhanzi rONALD Mayinja n’umugore we Aisha

Icyakora Aisha yagize ubutwari ahitamo gukurikira urukunda kurusha ubwoba maze abana n’umuhanzi kandi bigaragara ko yishimye kuva icyo gihe.
Ndetse yerekanye ko atigeze yicwa na SIDA HIV/AIDS cg ngo ayirware kandi abavandimwe be barayirwaye ndetse ikanabica.Aisha uvugwa n’umugore w’umuhanzi Ronald Mayinja wo muri Uganda ariko Aisha akaba ari umunyarwandakazi.
Byanditswe na Ishimwe Marie Gabriella uri muri Staje

611 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.