umu amakuru- Abantu bagera ku 100 bivugwa ko baturutse i Burundi bateye ku birindiro bya RDF i Nyaruguru, ibicamo bane (Amafoto) | Umusingi

Abantu bagera ku 100 bivugwa ko baturutse i Burundi bateye ku birindiro bya RDF i Nyaruguru, ibicamo bane (Amafoto)

Please enter banners and links.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeje ko abantu bagera ku 100 bitwaje intwaro zirimo inini baturutse mu Burundi Kuwa 27 Kamena 2020 bateye ku birindiro byazo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, zibicamo benshi zinabatesha ibikoresho birimo intwaro, mu gihe abasirikare batatu bakomeretse byoroheje.

Ni igitero cyabaye mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu, kimara iminota iri hagati ya 20 na 30 nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col. Innocent Munyengango, yabitangaje, avuga ko RDF yarashe abari bateye maze bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse.

Yakomeje ati “Aba bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi nyuma basubirayo basiga inyuma abarwanyi babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbunda n’iradiyo za gisirikari. Mu guhangana n’abateye, abasirikari batatu b’u Rwanda bakomeretse ku buryo bworoheje. Turizeza Abanyarwanda ko abakoze ibi bakurikiranwa bakamenyekana.”

RDF yafashe bimwe mu bikoresho by’abagabye igitero

Abagabye igitero birutse basiga inyuma imirambo ine ya bagenzi babo

Aho abasirikare barasaniye hasigaye ibimenyetso by’amasasu

Lt Col. Munyangango yongeyeho ko aba bateye bari bagamije kugirira nabi ababa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze urindwa n’Ingabo z’u Rwanda muri aka gace kandi uherereye mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi.

Byongere, RDF yatangaje ko “Aba bateye baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.”

Mu karere ka Nyaruguru cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, kuva mu myaka ishize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahita bahungira mu Burundi.

Rumwe mu ngero za vuba ni ubwo mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018 ahagana 23:30’, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata. Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yagize iti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”

Icyo gihe inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage barabahumuriza, ari nabyo biteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Ni igitero kibaye nyuma y’iminsi mike mu Burundi hatowe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Gen Ndayishimiye Evariste, bukaba buhanzwe amaso harebwa niba buzazana impinduka ku bushotoranyi ku Rwanda bumaze igihe.

Iki gitero kandi kibaye nyuma y’amasaha make mu Burundi bashyinguye Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, witabye Imana ku wa 8 Kamena 2020 azize uguhagarara k’umutima, nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Urupfu rwa Nkurunziza Pierre wahoze ari Perezida w’uBurundi rwavuzweho byinshi aho bamwe bavuga ko yishwe na Corona Virus abandi bati yararozwe abandi bati umutima warahagaze ariko abenshi bakaba bemeza ko yaba yarishwe ahawe uburozi .

 

 

673 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.