umu amakuru- United street promotion icuruza ibihangano by’abahanzi irashinja iya Nibamureke Valens uburiganya mu kwishyuza amafaranga abacuruzi kandi itabyemerewe | Umusingi

United street promotion icuruza ibihangano by’abahanzi irashinja iya Nibamureke Valens uburiganya mu kwishyuza amafaranga abacuruzi kandi itabyemerewe

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Kamena 2020 nibwo Ikinyamakuru Umusingi cyabonye urwandiko rwanditswe n’ubuyobozi bwa United street promotion yandikira urugaga nyarwanda rw’abahanzi ba muzika (RMF)isaba ko hagenzurwa imiterere y’amasezerano ku bihangano bitangwa n’ikigo UGMC Ltd ku isoko kivuga ko cyaguze burundu.

Nyuma yo kubona ibaruwa ya United Street Promotion,Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubizi kibaza impande zombie kugirango kimenye ukuri cyabajije Umuyobozi wa USPC witwa Munyurwa Festus uko ikibazo giteye maze avuga ko nyuma y’abahanzi bamwe na bamwe bagiye batanga amakuru ko nta masezerano ya burundu bagiranye na Nibamureke Valens yatangiye gukora igenzura asanga amasezerano afite ari ayo kumatipuliye kasete atari ayo gucuruza bigezweho kuri internet aho abacuruzi b’ibihangano babigurisha kuri flash disk cyangwa n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Munyurwa Festus yagize ati “Uwo mugabo afite amasezerano y’umuhanzi umwe gusa Theo Bosebabireba abandi ntabwo ariwe wagiranye nabo amasezerano hagiye handitseho abandi kandi ayo masezerano ntabwo ari ayo gucuruza ibihangano nayo gucuruza cassette kandi cassette igihe cyazo cyararangiye bivuze ko abamwishyura ari uburiganya aribyo dusaba ubuyobozi kugenzura bugakemura ikibazo”.

Munyurwa Festuswandikiye urugaga Nyarwanda rw’abahanzi ba muzika

Munyurwa mu kiganiro kirekire yagiranye n’Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu wa gatandatu yavuze ko Nibamureke Valens yananiwe kwishyura amasezerano bagiranye akaba ashaka kujijisha inzego kandi bitazamukundira kuko igihugu turimo n’umutekano abanyarwanda bamaze kwiyubakira ntiwabeshya ngo bigukundire ahubwo nabyo ashobora kubihanirwa.

Munyurwa akomeza avuga ko ikigo cya Nibamureke Valens cyananiwe kwishyura abakozi ndetse akaba avuye muri gereza kubera ibibazo yagiye agirana n’abantu batandukanye.

Undi munyamuryango wo muri United Street Promotion Ltd utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bamaze imyaka irenga 8 bishyura Nibamureke Valens aho avuga ko yaguze uburenganzira bwo gucuruza ibihangano by’abahanzi baririmba indirimbo z’ihimbaza Imana cyangwa izo bita Gospel ndetse na Karahanyuze ariko ati “Twasanze atubeshya ariyo mpamvu dushaka ko urugaga rwinjira mu kibazo tukamenya ukuri niba twaramwishyuraga mu buryo butemewe yarabeshyaga abe yagaruza amafaranga yacu kuko ni menshi cyane tumaze kumwishyura”.

 

Urutonde yatanze ko aba bahanzi bose afitanye nabo amasezerano

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya uruhande rwa Nibamureke Valens icyo avuga ku ibaruwa yandikiwe urugaga bamurega gukora no kwishyuza amafaranga abacuruza ibihangano by’abahanzi ba gospel na Karahanyuze maze avuga ko abo bantu babeshya ko barimo kwirwanaho kujijisha abantu kuko yamaze kubarega mu rukiko ndetse ngo n’ikibazo cyabo yagishyikirije urwego rw’ubugenzacyaha RIB rurimo kugikurikirana.

Nibamureke yagize ati “Abo bantu bashatse uko banyikiza ndetse bampimbira icyaha kingengabitekerezo ndafungwa amazi 8 ndafungurwa ngizwe umwere ariko kubera ari abanyamafaranga bigurije amafaranga muri bank bashaka kumfungisha bagwatiriza imitungo yabo kubera ko bazi ko mfite amakuru yabo ko bakorana n’umujenosideri .

Ayo makuru yose ndayafite ndetse n’ibimenyetso birahari mu minsi ya vuba nzagushaka mbikwereke byose kandi ukuri ntiguhishirwa namwe abanyamakuru mujye mufasha abanyarwanda n’igihugu kugirango dukomeze iterambere ryacu abantu nk’abo babeshya bamenyekane”.

Mu nkuru itaha Ikinyamakuru Umusingi kizacukumbura kimenye ibijyanye n’ikirego niba koko cyaratanzwe ndetse tubereke n’amasezerano ya buri ruhande nibyo byadufasha gusobanukirwa neza uri mu kuri ndetse tubaze n’urwego rw’ubugenzacyaha niba koko icyo kirego cyaratanzwe ,tumenye nibijyanye n’umujenosideri uvugwa ukorana na United Street Promotion Ltd .

Twababwira ko hari ibigo bitandukanye bigirana amasezerano n’abahanzi gucuruza ibihangano byabo noneho ababicuruza bakibumbira muri za Koperative arizo zimwe muri izo arizo izi zifitanye amakimbirane.

Twababwira kandi ko mu nkuru itaha tuzanavugana na bamwe muri aba bahanzi kugirango tumenye niba koko Nibamureke Valens yaragiranye nabo amasezerano ,dusanze hari abo atagiranye nabo amasezerano bari ku rutonde n’ubwo rwose tutarushyize hano ,icyo gihe ashobora kuregwa agahanwa hakurikije itegeko rirebana n’ibihangano kamere by’umuhanzi kandi dusanze urutonde yatanze bose bemera ko bamuhaye uburenganzira ubwo United Street Promotion Ltd izaba nayo yaramuhohoteye.

Gatera Stanley

Tel:0783664450

 

 

711 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.