umu amakuru- Umuhungu wa Bobi Wine yagaragaye yambaye inkweto igura Amadorari 2000 | Umusingi

Umuhungu wa Bobi Wine yagaragaye yambaye inkweto igura Amadorari 2000

Please enter banners and links.

Umuhungu wa Bobi Wine nawe yatangiye gukora amateka akiri muto nka se aho yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru bimwandikaho.

Umuhungu wa Bobi Wine yitwa Solomon Kampala Kyagulanyi izina rya se akaba aherutse kugaragara yambaye inkweto igura amadorari ibihumbi bibiri (2000)ikaba ariyo mu bwoko bwa JORDAN 1 RETRO HIGH DIOR,AMADORARI 2000 uyashyize mu mashilingi ya Uganda ikaba ishobora kuba igura Miliyoni 7.5.

Abantu ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsapp ndetse na Twitter na Instagram baganiraga kuri uyu muhungu wa Depite akaba n’umuhanzi ukomeye muri Uganda Bobi Wine aho bavuga ko aho umuhungu we yambara inkweto ihenze gutyo se aramutse abaye Perezida nkuko abishaka ndetse aziyamamaza umwaka utaha kuko nibwo amatora muri Uganda azaba yakwambara ibihenze gute ?.

Hari abandi bavuga ko kuba abyambara se ataraba Perezida ari ikigaragaza ko n’ubundi amafaranga bayafite ntacyo babuze ahubwo aribyo byiza kurusha kuyoborwa n’umukene aribwo bashobora kwigwizaho umutungo wa rubanda ariko bo mu buzima busanzwe n’umuryango ukize.

Umuhungu wa Bobi Wine na Barbie ariwe Salomon Kampala

Bobi Wine n’umugore we Barbie nabo bambara inkweto zihenze

Bobi Wine afite imodoka zihenze cyane ,afite moto zihenze z’Abastari akagira amato ahenze kuri beach ye ahitwa Busabara ndetse afite amazu y’amagorofa akodesha ku buryo amafaranga ayafite hakiyongeraho umushahara abona nk’umudepite.

Ari mu bahanzi bakize cyane muri Uganda ndetse akaba umwe mu batangije umuziki wa kijyambere muri icyo gihugu we na Chamelion na Bebe Cool n’abandi bacye cyane kugeza uyu munsi bakaba bakivugwa ndetse bakigifite izina rikomeye ndetse bakaba bashimwa uruhare rwabo mu muziki wa Uganda ndetse no kuba baragerageje kwirinda SIDA ntibice kuko babonye amafaranga bakiri bato kandi ibishuko ari byinshi.

Bobi Wine akunze kugaragara yifotoranya n’umuhungu we ndetse haba habaye ibirori bikomeye byatumiwemo abahanzi bakomeye baturutse mu bindi bihugu ugasanga umuhungu we ari kumwe nabo bifotoranya ku buryo hari abatangiye kuvuga ko ashobora kuba hari ibyo arimo kumutoza kuzaba umuhanzi cyangwa umunyapolitike ku buryo ari we uzamusimbura aramutse apfuye.

Noella

1,092 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.