umu amakuru- Amakuru mashya ava muri Diaspora no mu Rwanda ku kibazo cya Uwitonze Emerance n’umugabo we Shimo Irene | Umusingi

Amakuru mashya ava muri Diaspora no mu Rwanda ku kibazo cya Uwitonze Emerance n’umugabo we Shimo Irene

Please enter banners and links.

Kuwa 25 Werurwe 2020 Ikinyamakuru Umusingi cyasohoye inkuru ku kibazo cy’umugore n’umugabo bashwanye kubunga bikananirana kugeza ubwo bigiye mu nkiko.

Nyuma y’inkuru gusohoka hari abantu batwandikiye kuri za watsap batubwira ko hari andi makuru tutanditse ko dukoze indi nkuru tukabishyiramo byaba byiza.

Itegeko ryemerera umuntu wese ufite amakuru kuyatanga kandi nta mpamvu Ikinyamakuru Umusingi cyakwirengagiza abantu bavuga ko hari andi makuru bashaka gutanga ku nkuru yari yasohotse ariyo mpamvu twabahaye umwanya ngo ayo makuru amenyekane.

Uretse nabo bantu n’umugabo wa Uwitonze Emerence nawe yatubwiye ko hari ibimenyetso simusiga afite ati “Nabonye ababahaye amakuru barababeshye kuko njye mfite ibimenyetso bifatika byinshi ariko nifuzaga kuzabigaragaza mu rukiko kuko yarandeze kandi tuzaburana vuba.Ariko niba yarahisemo kujya mu binyamakuru n’uburenganzira bwe ariko nanjye mfite ibimenyetso kandi hari abantu batandukanye muri Diaspora ndetse babayobozi bashatse kutwunga inshuro nyinshi arabyanga”.

Icyo nakubwira ni uko nabyutse mugicuka nkamusanga ari kuri chat  mu buriri mubajije abo achatinga nabo yanga kubambwira Telephone ye narayimwambuye kugirango menye abantu aba aganira nabo mu gicuku assize umugabo mu buriri ,umugabo wese asanze umugore yamusize mu buriri ari kuri Telephone yabyibazaho.

Uwitonze Emerence

Uwitinze Emerence n’umugabo we Shimo Irene

Nashakishije uburyo bayimfungurira kugeza ubwo byakunze ariko ibyo nasanzemo sinabivuga hano ariko nzabigaragariza urukiko kuko niwe wandeze ariko njye icyo nifuzaga ni uko asaba imbabazi tugasubirana kuko umugore wanjye ndamukunda.

Shimo Irene yakomeje avuga byinshi wumva ko afite agahinda n’akababaro yatewe n’umugore ashinja ku muca inyuma inshuro 3 zose akavuga ko n’ubu ari we wishyurira abana ba musaza we witabye Imana ndetse agerageza gufasha umuryango ariko umugore akarengaho akamusuzuguza ajya mubandi bagabo.

Mbere yo kubaza abandi kuri iki kibazo cyabo Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije niba agikunda umugore we amusabye imbabazi basubirana ati “Nta wakwishimira gusenya naragerageje ngo ndebe ko batwunga kuko maze kumwaka Telephone naragarutse nsanga yagiye kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi ariko hano muri Diaspora ikibazo cyacu kirazwi abayobozi bakigiyemo birananirana yanga gusaba imbabazi ariko n’ubu ansabye imbabazi njye nta kibazo mfite yagaruka rwose kuko urugo rwacu hano muri Malawi rwari intangarugero ariko satani yanga ibyiza umugore wanjye afite abajyanama babi bamushuka”.

Ibyo byo numvise avuga ko namufataga nabi ngo nkamufata nk’umukozi wo mu rugo byose n’ibyo agenda abeshya ansebya ntabwo aribyo rwose kuko no mu mafoto yabahaye murabona ko adasa n’umuntu ubayeho nabi.

Ikinyamakuru Umusingi hari musaza wa Uwitonze tutaribuvuge amazina ye  cyashatse kubaza icyo yaba azi ku mibanire yabo kuko mu muco ubundi mbere yo gutandukana abashakanye barabanza bakabigeza mu miryango byananirana bagatandukana ariko we yatubwiye ko umuntu ari mugari utamenya ibyabo kuko buri umwe avuga ko umwe ari mubi bo nibo bazi ibyabo gusa Inkiko nizo zizagaragaza ukuri hagati yabo.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse gucukumbura amakuru icyo abantu bazi kuri aba bombi yaba Shimo Irene na Uwitonze Emerence maze kivugana n’umwe mu bari abayobozi ndetse wagerageje no kubunga ariko utarifuje ko amazina ye atangazwa ati “Ni ikibazo kimaze igihe ariko ikibazo cyabo kiri mu nkiko sinifuza kugira ibyo mvuga mu binyamakuru ariko nzabivuga mu rukiko”.

Undi nawe twavuganye nawe wo mu muryango wa Uwitonze nawe yaduhaye amakuru ariko yanga ko amazina ye atangazwa ati “Ibibazo byabo turabizi rwose umuryango wagerageje kubunga ubona umugabo ashaka ko biyunga ariko umugore aranga ahubwo twe tubona umugore afite indi migambi ariko nyine twarababaye kandi uriya mugabo rwose twese turamukunda”.

Ikinyamakuru Umusingi muri iyi nkuru twashatse kubaza Uwitinze Emerence niba yakwemera gusubirana n’umugabo avuga ko byarangiye ati “Sorry umwana yarwaye nagiye kwamuganga ariko yongeraho ko ibyabo ari birebire atasubirana n’umugabo we”.

Undi mugabo nawe yatwandikiye kuri watsapp avuga ko Ikinyamakuru Umusingi bagihaye amakuru amwe na mwe atari ukuri aho bavuga ko abagabo bose babanyarwanda baba muri Diaspora bafata nabi abagore babo ati “Ibyo rwose barababeshye abagore bacu bameze neza barishimye mu ngo zabo”.

Gatera Stanley

3,937 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.