umu amakuru- Umukobwa mwiza w’umuhanzi abibyaza umusaruro muri Uganda , Don Bahati Lubega yahaye Spice Diana Miliyoni 10 | Umusingi

Umukobwa mwiza w’umuhanzi abibyaza umusaruro muri Uganda , Don Bahati Lubega yahaye Spice Diana Miliyoni 10

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda abakobwa beza n’ubwo ari benshi kuko usangayo abaturutse mu bihugu bitandukanye ariko abakobwa beza babahanzi babibyaza umusaruro.

Umuherwe uba muri Afurika y’Epfo ariko ukomoka muri Uganda witwa Don Bahati Lubega akaba yahaye umuhanzi Spice Diana Miliyoni 10 zo kumufasha gutegura igitaramo cye kizaba tariki 17 Mutarama 2020 muri Freedom City.

K’sweets (Fredrick Mwakira)Manager wa Don Bahati Lubega yavuze ko impamvu Don Bahati yatanze Miliyoni 10 aziha Spice Diana ari uko akunda umuziki ndetse awushyigikira ariko ibirenzeho akaba akunda Spice Diana.

K’sweets avuga ko aya mafaranga bahaye Spice Diana guha abantu bazaba bashaka kujya mu gitaramo cya Spice Diana mu gitaramo yise  ‘Spice Diana live in concert’.

Don Bahati na Spice Diana

Hari ukuntu abahanzi iyo bateguye ibitramo bikomeye bajya ku maradiyo na Televiziyo abantu batelefonnye bakabaha amatike y’ubuntu ndetse no kugura esanse y’imodoka itwara Spice Diana n’ibindi bitandukanye.

Spice Diana akaba yashimiye Don Bahati n’abandi bashoboye kumutera inkunga akaba avuga ko ategereje abafana be kuza akabashimisha abaha umuziki mwiza uryoshye.

Spice Diana akaba ari umukobwa mwiza muremure w’inzobe kandi muri Uganda umukobwa mwiza muremure w’inzobe abagabo bakaba bamukunda cyane noneho no kuba ari umuhanzi afite indirimbo nziza bituma abagabo bafite amafaranga bayatanga bikamufasha kwiteza imbere.

Noella

3,555 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.