umu amakuru- Amatiku y’umuyobozi wa RCA n’abakozi ashaka gufungisha niyo agiye gutuma Inkiko n’abashinjacyaha bareka gukorera abandi bajye mu binyoma? | Umusingi

Amatiku y’umuyobozi wa RCA n’abakozi ashaka gufungisha niyo agiye gutuma Inkiko n’abashinjacyaha bareka gukorera abandi bajye mu binyoma?

Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi cyari cyarabagejejeho akarengane ka  Mukakarangwa E Fransisca wari ushinzwe guhuza ama SACCO mu Rwanda na Esther Batamuriza wari DAF muri Rwanda Cooperative Agency (RCA) badutangarije akarengane bakorewe kandi dusesenguye dusanga koko bararenganijwe dore ko n’urubanza rwabo rwashyinguwe burundu n’urukiko.

Nkuko bigaragara ko hari izindi mbaraga zibyihishe inyuma ariko zishobora kumenyekana abashinze kurenganura abantu babishatse zamenyekana ,nta kuntu umuntu washinja umuntu ibinyoma ngo bikunde ariko aba twavuze haruguru ibyo bashinjwa byuzuyemo amarangamutima y’umuntu ushaka kubafungisha ariyo mpamvu dusanga Inkiko nkuko mbere zashishoje zigasanga nta bimenyetso bihari bifatika zikabarekura n’ubu zizongere zishishoze zibagire abere.

Batamuriza Esther ikibazo cye cyageze mu Muryango FPR Inkotanyi kirasuzumwa nticyafatirwa umwanzuro mbere y’uko Umuyobozi wa RCA Prof.Harelimana Jean Bosco amureze muri RIB nayo itaramenye uburyo uyu muntu yagejejwe mu Bushinjacyaha akagezwa mu rukiko rukamugira umwere aho niho abantu batangiye kubona ko hari imbaraga zibyihishe inyuma .

Uretse no kujya mu Muryango Inkotanyi FPR ,hanabaye umwiherero wa Board ya RCA ubera I Musanze muri La Palme hotel ariko ntibyagira icyo bitanga ahubwo ugasanga birimo gutwara amafaranga menshi hejuru y’ibinyoma kuko iyo bitaba ibinyoma bishingiye ku marangamutima y’umuntu bari kuba barafunzwe ariyo mpamvu Minisitiri W’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Businge n’Umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable bakwiye kwinjira muri iki kibazo abantu bakarenganurwa ndetse n’amafaranga abigenderaho ni menshi ku mpande zose kandi bitari ngombwa.

Haba mu mwiherero w’abayobozi ndetse no mu nama z’Umuryango FPR Inkotanyi Perezida Kagame ajya abwira abayobozi ko aho gukora akazi birirwa mu matiku aribyo biri muri RCA.

Prof.Harelimana Jean Bosco umuyobozi wa RCA na Esther Batamuriza wa DAF ,hejuru Mukakarangwa E.Fransisca wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya SACCO

 

Umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable

Umwanzuro ushyingura dosiye

Iyi n’ibaruwa ya Angelina Muganza yagaragazaga ko DG wa RCA yabeshye ko Mukakarangwa yari afunzwe by’agateganyo bakamuhagarika amusubiza mukazi ariko ntibyubahirizwa arizo za mbaraga zihishe inyuma y’iki kibazo

Esther Batamuriza na Mukakarangwa E.Fransisca

Muri dosiye ya Batamuriza Esther ibijyanye n’isoko rivugwa ashinjwa ngo yatanze ko ataba mu kanama k’amasoko icyo n’ikintu cyakabaye gikemukira mu nama ya Board kandi DG wa RCA niwe usinya bwa nyuma adasinye iryo soko ntiryatangwa bityo nawe akwiye kubibazwa.

Isoko muri RCA ntago ritangwa n’umuntu umwe ni gute DAF ariwe ushiunjwa gutanga isoko?aho niho abarenganywa bavuga ko ari ibinyoma.

Ikijyanye na musaza we wahakoze staje yayisabye nk’abandi bose ntago yayikoze ari umwe kandi nabyo ntago ari DAF ufata icyemezo cy’abahabwa staje bibaye ibyo umuyobozi mukuru wa RCA wamwemereye nawe yabibazwa kandi ibyo n’ibintu byabaye cyera ahubwo Batamuriza avuga ko uyu muyobozi uriho ari ibintu arimo gushakisha kandi bidafite ukuri kuko ibintu byose byakozwe ku murongo.

Ku kibazo cya Mukakarangwa E Fransisca hari aho ashinjwa ngo guhesha musaza we amasoko witwa Kabandana Alphonse ku buryo byateje ibihombo mu ma SACCO ya za Musanze ,Mukakarangwa akaba avuga ko atari mu kanama gatanga amasoko yashinjwa gute gutanga amasoko?.

Ese abantu bose umuyobozi wa RCA adashaka ashinjwa gutanga isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa ababimushyigikiyemo n’ibyo bamubwira kubashinja bose?ubu se Umushinjacyaha azahagarara imbere amushinje gutanga amasoko kandi nta muntu wigeze amushinja ko yahesheje mwene wabo wa hafi isoko rigateza ibihombo za SACCO?N’ibyo bavuga ko Inkiko zagatesheje agaciro ibyo baregwa ahubwo zigakorera abafite ibyumvikana ndetse bifite ishingiro.

Ikindi abagize akanama gashinzwe gutanga amasoko kuki bo batafashwe ngo bafunganganwe nawe ahubwo agafatwa wenyine ?ikindi bashingiraho bagaragaza akarengane bakorewe izo za SACCO zivugwa muri Musanze zatejwe ibihombo na Mukakaranga Fransisca kuki abaziyobora batafashwe nabo ngo bafungwe bashinje Mukakarangwa ko ariwe wabategetse guha musaza we Kabandana amasoko?

Kuki uyu musaza we Mukakarangwa E.Fransisca we adafunzwe?ni uko nawe yafashwe akagezwa mu rukiko akaburana agatsinda  akaba umwere ,ibyo byose n’ibigaragaza ko aba bantu barenganijwe no kugeza uyu munsi bakaba bakirenganywa n’umuyobozi wa RCA Prof.Harelimana Jean Bosco nkuko babidutangarije.

Mukakaranga E.Fransisca na Esther Batamuriza baherutse gutakambira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko abarenganura ntibafungwe ,ubu bakaba batakambira Minisitiri w’Ubutabera akaba ni ntumwa nkuru ya Leta Johnstone Businge ndetse n’Umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable ko nabo bashishishoza mu kibazo cyabo dore ko bavuga ko bafite urubanza bazaburana tariki 20 na 21 Mutarama 2020 .

Mukakarangwa E.Fransisca akaba yaragize ati “Icyo tubona ni uko uriya muyobozi yaje yaratwishyizemo aranabivuga ko hari abakozi adashaka ariko ibyo nta kibazo turabizi ko afite abantu bamushyigikiye bakamoye ariko natureke ntabwo tuzarega ko yaturenganije .

Twe tuzakora ibindi nk’abandi banyarwanda bose ariko areke kudufungisha kuko nawe arabizi mu mutima we ko aturenganya ashaka gukora uko ashoboye kudefanda ikinyoma cye ariko twizeye ubutabera ko buzakomeza kuturenganura ndetse n’abo bayobozi twavuze bazadufashe ”.

Niba abantu barafashwe inshuro 3 zose bagera mu rukiko bakarekurwa kugeza aho dosiye ishyingurwa burundu ariko bakaba bagihamagazwa mu nkiko bakaba bibaza ibyo bazashinjwa ibyo aribyo kandi bahora bashinjwa bimwe buri gihe kandi iyo dosiye ishyinguwe iyo iba itazongera kugarurwa mu rukiko.

Mukakarangwa E.Fransisca yabanje gufatwa bwa mbere tariki 23/3/2019 ararekurwa arongera afatwa  tariki 12/10/2019 ararekurwa ibyaha bitamuhama arongera arafatwa tariki 26/11/2019 nabwo aba ibimenyetso by’ibyo ashinjwa birabura ararekurwa ariko abashaka kubafungisha ntibanyurwa ku buryo n’ubu bazongera kuburana tariki 20 na 21 uku kwezi.

Ku nshuro ya 3 bafatwa inama y’Abaminisitiri yari yamaze kubirukana mu kazi bucya bafatwa kuko kuri 25/11/2019 nibwo birukanywe mu kazi ariko bakaba basanga byose ibibabaho ari Prof.Harelimana Jean Bosco umuyobozi wa RCA ugenda abatangaho amakuru y’ibinyoma.

Ikinyamakuru Umusingi ubwo twavuganaga na Prof.Harelimana Jean Bosco umuyobozi wa RCA kuri Telephone ye igendanwa tumubajije ibijyanye n’akarengane ashinjwa kurenganya bamwe mu bakozi ba RCA ndetse akabigiramo uruhare ko birukanwa n’Inama y’Abaminisitiri yagize ati “Ibyo n’ibihuha nanjye mbyumva gutyo mu binyamakuru ariko ikibazo cyabo kiri mu Nkiko mwaretse ubutabera bugakora”.

Uretse ko twashatse no kumenya icyo RIB ivuga ku kibazo cyabo bavuga ko bahora bafatwa bagafungwa kandi baragizwe abere ,bashaka kumenya umuntu wagizwe umwere inshuro zose bafungwaga kandi hari imyanzuro y’urubanza RIB yakomeza ikamufata cyangwa bigenda gute?ndetse no kumenya impamvu abo bayobozi ba ma SACCO bo batafashwe ngo bakurikiranwe ,ibyo nibyo twashakaga ko umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle atubwira ariko twaramuhamagaye ntiyatwitaba n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.

Gusa yaba Batamuriza Esther na Mukakarangwa E.Fransisca bakeka ko uyu muyobozi wa RCA ashobora kuba afite abantu bamushyigikira muri MIFOTRA ,Ikinyamakuru Umusingi kikaba mu nkuru ibanziriza iyi cyarabajije umujyanama wa Minisitiri witwa Edmond Tubanambazi akaba yaravuze ku kibazo kivugwa cy’inzandiko zimwe na zimwe zihagarika cyangwa zisubiza izo iba yandikiwe cyane cyane zituruka muri RCA  ku buryo MIFOTRA ihita isubiza ku buryo bacyeka ko hashobora kuba harimo umuntu ukoreshwa na Prof Harelimana Jean Bosco  maze avuga ko gukora ankete bishobora no gutwara isaha imwe cyangwa igihe runaka ati “Ntiwanyandikira mugitondo nimugora nkagusubiza kandi nakoze ankete?”.

Umusingi1@gmail.com

1,483 total views, 1 views today

About author

Related Articles

2 Comments

  1. Nawomi January 14, 2020 at 9:37 pm

    Inda nini niyo ituma habaho kurenganya abantu umuntu akaba yakwica undi ibi byose nibisubizo igihugu cyacu inyuma kandi nabagishenye mbere ntakindi bapfaga ninda nini none igihugu kimaze kuba kiza umuyobozi nkiyu arufuza kongera kuyisubiza inyuma.

    Ese ntakindi gihano agira usibye gufungisha abantu gusa??ese kuki akunda amatiku??eseko yari yamaze kubirukanisha mukazi kuki yunvako bidahagije???abantu bahombeje ibigo ama miliyari nama miliyari barabiriye ibigo birahimba birafunga ntibyongera gukora none urarega ibihumbi 40000fr gusa nabyo Esther yafashe abyemerewe babisinyiye gusa ngewe kugiti cyange ndakugaye wowe Halerimana ibyo wakoze sibyo?Kandi nutabigendamo gacye bizagukoraho ntuzi igihugu ukiniraho cyavuye kure ibyaduhungabanyije nibyinshi mwidusubiza inyuma.Nyakilubaha President wacu Paul Kagame bakureke witonde ushyire ubushishozi kuriki kibazo cya Esther na Francisca ubundi urenganure abarenga Kandi ndakwizeze nizeye nubutabera bwurwanda ko buzakora akazi kabwo nkuko bikwiye.

  2. Ni uwa January 20, 2020 at 1:31 pm

    Ese ubu ikikigo kibereyehokurenganya ndabona wamugani hakwiyeubushishozi nimbaraga zamuzehe wacu

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.